Ntezilyayo Faustin wari Perezida w’urukiko rw’ikirenga yakuwe kuri uyu mwanya na Perezida wa repubulika asimbuzwa Mukantaganzwa Domitile. Ntezilyayo asimbujwe kuri uyu mwanya arangije manda imwe y’imyaka itanu ntiyahabwa indi n’ubwo yari ayemerewe n’amategeko, ntihatangajwe impamvu atongejwe indi manda.
Ubusanzwe Perezida w’urukiko rw’ikirenga agira manda y’imyaka itanu yongezwa inshuro imwe gusa, Fausin Ntazilyayo yari arangije manda imwe y’imyaka itanu muri izi nshingano kuko yazirahiriye taliki ya 6 Ukuboza 2019.
Mukantaganzwa Domitile, abaye umugore wa kabiri ugiye kuyobozra urukiko rw’ikirenga mu mateka yarwo nyuma ya Aloysia Cyanzayire nawe waruyoboye mu myaka ishize.
Mukantaganzwa yamamaye cyane mu butabera bw’u Rwanda ubwo yayoboraga inkiko Gacaca hagati ya 2003 na 2012, mbere yaho akaba yari muri komisiyo yateguye itegeko nshinga rya 2003.
Mukantaganzwa azungirizwa na Hitiyaremye Alphonse, nka visi perezida w’urukiko rw’Ikirenga, uyu yari asanzwe ari umucamanza muri uru rukiko.