Home Ubutabera Mukashema abuzwa uburenganzira ku mitungo ye n’abana be

Mukashema abuzwa uburenganzira ku mitungo ye n’abana be

0

Urugo n’amatungo umuntu abiragwa n’ababyeyi be ariko umugore witonda umuhabwa n’Uwiteka( Imigani 19:14) uwo twahaye izina rya Mukashema yagiranye amakimbirane n’umugabo we, aho yamubujijwe uburenganzira bwo kwirerera abana ndetse no guterwa ubwoba ko acumbikiwe munzu ye.

Ni umuryango utuye mu Karere ka Gasabo Umurenge wa Gisozi mu Kagali ka Ruhango umudugudu wa Ntora. N’ubwo nta sezerano ryemewe n’amategeko bagiranye ariko barabyaranye aho bafitanye abana batatu, abahungu babiri hamwe n’umukobwa, bakaba bafite ndetse n’inzu bubatse bari kumwe.

Umugore avuga ko yasabye umugabo ko bagura ikibanza ndetse yemera ko azamwongerera ku mafaranga umugabo yarafite kugira ngo babashe kubona aho baba, aho amariye kukigura umugore afata ku mutungo yarafite aha umugabo miliyoni n’igice ngo yubake kugira ngo bave mu bukode.

Nyuma yo kutumvikana kuko umugabo ahora ashinja umugore we ubusambanyi, Mukashema Jeannette, ajya gushaka icyo akora aho yakoraga ubucuruzi,bwambukiranya imipaka aho yajyaga kurangura imyenda muri Uganda akza kuyicuruza mu Rwanda.

 Agira ati “Umugabo yancungishaga murumuna we wakoreraga Uganda aho yatwaraga Moto, kuko iyo nuriraga Jaguar ngiye  gushaka imali umugabo yahamagaraga mwene nyina nkagera Uganda nsanga uwo murumuna we ahari ,agahita ankurikirana  ibyo nakoraga byose kugeza nongeye kuyurira ngarutse i Kigali”.

Mukashema akomeza avuga ko ubwo yageraga Uganda hakba igihe aburanye na murumuna w’umugabo we bitewe kuko imodoka yatinze kuhagera cyangwa abantu benshi muri gare, uwo musore yahitaga ahamagara mukuru we akamubwira ko yabuze uwo mugore.

Aho agarukiye mu Rwanda ntabwo umugabo yabanzaga kumubaza uko byamugendekeye ahubwo yahitaga amukubita ku buryo byamuviragamo kujya kwivuza izo nkoni mu bitaro by’Akarere ka Gasabo muri one stop center.

Gutandukana no kwibwa abana

Umuyobozi w’Umudugudu wa Ntora, Ndahimana Jean Bosco yasuye uyu muryango  inshuro nyinshi abagira inama, umugabo akomeza guhoza umugore ku nkeke ndetse akanamukubita. Agira ati “Tumaze kubona ko bashobora kuzicana twasabye umugabo ko yashaka ahandi aba agakomeza gutanga ibitunga umuryango we arabyemera, twatunguwe no kumva ko yashatse undi mugore ndetse asanga umwana mukuru ku ishuri hamwe n’umuhererezi arabiba arabajyana aho yimukiye yashakiye undi mugore ibintu byababaje umugore we wa mbere cyakora arabyihanganira, kuko iyo yamenyaga aho uwo mugabo atuye yahitaga ahimuka”. ibi kandi bishimangirwa na Mutwarasibo Mudagani Piloti.

Itegeko No 59/2008 ryo kuwa 10/09/2008 rikumira kandi rihana ihohoterwa iryo ariryo ryose rishingiye ku gitsina mu ngingo yaryo  ya 39 itegenya uburyo ababana mu buryo budakurikije amategeko bagabana umutungo mu gihe cyo gutandukana.

Mukeshimana Jeanette atewe agahinda no kutirerera abana akaba arererwa  n’uwo yita mukeba we .

Cyakora n’ubwo umugore we yamaze kubikwamo ubwoba n’umugabo we, ntabwo inzu yayigurisha ubuyobozi butabizi kuko uwayigura abaturanyi ndetse n’ubuyobozi bw’umudugudu butabizi, yahahombera kuko itegeko riri hejuru rivuga ko buri wese ayifiteho 50%.

Habimana Jean Pierre

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleMadamu Jeannette Kagame mu bagize inama y’ubutegetsi ya kaminuza y’Ubuvuzi y’i Butaro
Next articleZambia: zahinduye imirishyo uwarwanyaga ubutegetsi niwe watsinze amatora y’umukuru w’Igihugu
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here