Home Amakuru Mukashema Espérance urwanya leta y’u Rwanda yitabye Imana

Mukashema Espérance urwanya leta y’u Rwanda yitabye Imana

0

Mukashema Esperance, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ariko akaza guhitamo kuba mu murongo w’abarwanya leta y’u Rwanda biravugwa ko yitabye Imana n’ubwo nta tangazo ry’umuryango we rirasohoka cyangwa ngo hatangazwe icyo yazize.

Mukashema Esperence asanzwe akorera Radio y’impuzamashyaka MRCD, Radio ubumwe, iyi ni imwe muri radio zikorera kuri internet zumvikanamo cyane abatavuga rumwe n’abarwanya leta y’u Rwanda. iyi radio kandi benshi bayivugaho guha ijambo cyane abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iyi radio Ubumwe ya Paul Rusesabagina, nabo bari kumwe mu mpuzamashyaka ya MRCD bashinjwa guhungabanya umutekano w’u Rwanda biciye mu mutwe w’inyashyamba za FLN, yakiriye abantu batandukanye batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda barimo n’umuhungu wa Juvenal Habyarimana wahoze ategeka u Rwanda.

Mukashema Esperence wari warahungiye ku mugabane w’Uburayi avuga ko yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994 igahitana umugabo n’umwana we. Aheruka kuvugwa cyane mu Rwanda ubwo yagaragaraga ku rutonde ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwagaragaje mu rukiko rw’abantu bahembwaga na Paul Rusesabagina. Kuri urwo rutonde yari yarakiriye amadolari 300 yavuye kwa Rusesabagina.

Amakuru y’urupfu rwa Esperance Mukashema yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga na bamwe mu barwanya leta y’u Rwanda baba hanze n’abari imbere mu Rwanda bayishyigikiye, ntawe uranyomoza aya makuru cyangwa ngo hagire uwo mu muryan go we uyemeje.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleLeta ya Zimbabwe irashinja Amerika gushaka kuyihirika yifashishije inkingo
Next articleU Rwanda rwatse amakuru ya “Covidex”umuti wa Covid-19 ukoreshwa muri Uganda
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here