Home Ubutabera Munyenyezi wabeshye Amerika agiye kuzanwa kuburanira mu Rwanda

Munyenyezi wabeshye Amerika agiye kuzanwa kuburanira mu Rwanda

0

Munyenyezi Béatrice wari warabeehye urwego rw’abinjira n’abasohoka ku ruhare akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kigirango abone ubwene gihugu yoherejwe mu Rwanda kugira ngo agezwe imbere y’ubutabera ku byo akurikiranyweho.

Biteganyijwe ko Munyenyezi agezwa mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 16 Mata 2021.

Umwaka w’ 2003 nibwo Munyenyezi yageze muri leta zunze ubumwe za Amerika asaba ubuhungiro avuga ko ari impunzi ya politiki.

Nyuma y’imyaka 10 ahawe ubwenegihugu, ku wa 21 Gashyantare 2013 yarabwambuwe nyuma y’uko Urukiko rwo mu Mujyi wa Manchester muri Leta ya New Hampshire rumuhamije ibyaha byo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Muri urwo rubanza umucamanza yasobanuye ko nubwo Munyenyezi atigeze agira umuntu yica yagize uruhare mu kugaragaza abicwa kuri bariyeri yari inyuma ya hoteli yo kwa sebukwe.

Ubucamanza bwamugaragaje nk’umuyoboke ukomeye w’Ishyaka ryari ku Butegetsi [MRND] ryateguye rikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Munyenyezi n’abana be bahungiye muri Kenya. Mu 1995, nibwo yanditse urwandiko rusaba ubuhunzi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yigize nk’umwe mu bagizweho ingaruka na Jenoside.

Muri urwo rwandiko, yagize ati “Kuva muri Mata 1994, igihugu cyanjye [cy’u Rwanda] kiri kunyura mu bihe bikomeye […] Bitewe n’urwego rw’ubu bwicanyi, ndumva ntagifite umutekano uhagije wo gusubirayo”.

Munyenyezi ni umukobwa wa Arsène Shalom Ntahobali na we wahamijwe uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse akatirwa n’Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, ICTR, ndetse akaba umukazana wa Pauline Nyaramasuhuko wahoze ari Minisitiri w’Umuryango kuva mu 1992 kugera mu 1994.

Yinjiye muri Amerika mu 1998 nyuma biza kugaragara ko acyekwaho uruhare Jenoside yakorewe Abatutsi mu wahoze ari Umujyi wa Butare.

Uyu mugore yagize uruhare muri Jenoside cyane kuri bariyeri yari hafi y’iwabo yakoragaho Interahamwe zari ziyobowe na Nyiramasuhuko Solina, Ntahobari n’uwari Perefe wa Butare, Kanyabashi Joseph n’abandi.

Urwo ruhare rumaze kugaragara ni bwo yafashwe arafungwa kuko yabeshye Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu 2013 ni bwo yakatiwe imyaka 10 y’igifungo kubera yabeshye. Iki gihano yaje kukijuririra ariko urukiko rukigumishaho.

Munyenyezi si we wa mbere wahamijwe iki cyaha muri Amerika nubwo hatabaye urubanza nyir’izina rurebana n’uruhare rwe muri Jenoside.

Byari biteganyijwe ko nyuma yo gusoza icyo gihano agomba koherezwa mu Rwanda kugira ngo akurikiranyweho uruhare rwe muri Jenoside.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUwo mwashakaga mwaramufashe mufungure konti zacu za banki -Abo kwa Kabuga
Next articleTB Joshua umuvugabutumwa wirukanwe kuri Youtube kubera abatinganyi
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here