Muri Uganda, Bobi Wine yahagaritse kwiyamamaza

Umukandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu muri Uganda, Robert Kyagulanyi, uzwi kw’izina rya Bobi Wine, uyoboye abandi mu bahanganye na Kaguta Museveni, yahagaritse gahunda ye yo kwiyamamaza nyuma yo gukomeretswa kw’ abamufasha muri icyo gikorwa.

Robert Kyagulanyi utavuga rumwe na leta yavuze ko harashwe amasasu ku modoka ye, amapine agatoboka, bituma adashobora kwiyamamaza.

Yagize ati “Ubuzima bwacu buri mu kaga. Nyuma yo guhagarika kwiyamamaza kwacu I Kayunga, turi mu nzira yerekeza I Jinja,abapolisi n’abasirikare bafunze umuhanda rusange nk’ibisanzwe,baducisha mu nzira itari nyabagendwa.”

Yakomeje agira ati “Bari bafite gahunda yo kutujyana aho kutwicira.Ubwo bakekaga ko ntawe uri kureba,abasirikare n’abapolisi barashe amapine y’imodoka yanjye bahita barasa mu kirahuri cy’imbere bahusha Hon Zaake n’umushoferi wanjye.”

Ku mbuga nkoranyambaga hari amashusho yashyizweho n’abamufasha mu kwiyamamaza kwe, yerekanye ikintu kitamenyekanye icyo ari cyo, cyaturikiye kuri metero nke z’aho yari kwiyamamariza.

Mbere y’aho, mu karere ka Kayunga, mu majyepfo ya Kampala, hakoreshejwe ibyuka biryana mu maso mu gutatanya abayoboke be.

Hakomeretse abamufasha mu kwiyamamaza kwe bane. Umwe uzwi nka ’producer Dan Magic’, yakomerekejwe mu maso.

Umwe mu bapolisi bacungira umutekano w’abarimo kwiyamamaza batanzwe n’akanama gashinzwe gutegura amatora na we yakomerekejwe.

Ibi bibaye nyuma y’ibyumweru 2 abantu bagera kuri 54 bapfiriye mu myigaragambyo yadutse nyuma y’aho uyu muririmbyi w’umunyapolitike afunzwe n’igipolisi, maze abarwanashyaka be batangira kwigaragambya basaba ko arekurwa.

Bobi Wine yaje kurekurwa ariko yashinjwe ko yishe amabwirizwa yashyizweho na komisiyo ishinzwe amatora yo kurwanya ikwirakwira rya Covid-19.

Perezida Yoweri Museveni aheruka gushinja abanyapolitike bahanganye nawe ko bayobya urubyiruko bakarushora mu myigaragambyo.

Mu ijambo rye ku cyumweru, Perezida Museveni yavuze ko iby’uko Bobi Wine afunzwe hakaduka imyigaragambyo bikwiye guhagarara.

Ati: “Nta munyapolitike n’umwe uri ntakorwako”. Yanashinje abanyapolitike bamwe na bamwe guha amafaranga abaturage bagateza imyigaragambyo mu duce tumwe na tumwe tw’umurwa mukuru Kampala, bakarwanya abapolisi bari ku irondo.

Yoweli Kaguta Museveni avuga ko ibi bitazigera byongera kubaho kuko ababikoze bahuye n’ingaruka zo gukina n’umuriro.

Integonziza@gmail.com

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *