Home Amakuru Musanze: Abacuruzi bararira ayo kwarika

Musanze: Abacuruzi bararira ayo kwarika

0

Abacuruzi bakorera mu isoko rikuru riherereye mu karere ka musanze rizwi ku izina rya Goyika plaza baravuga ko ubuyobozi buri kubishyuza ubukode bw’ukwezi kwa gatatu kandi bataragukozemo kose ndetse n’ukwezi kwa gatanu bakaba bari kwishyuzwa amafaranga y’iminsi batakoze.

Sinayobye Adolphe ni umwe mu bacuruzi bakorera muri iryo soko, avuga ko bafite ikibazo kiri rusange basangiye nk’abacuruzi bakorera muri iryo soko nuko barikwishyuzwa amafaranga menshi.
Agira ati”navuganye na deje imbona nkubone ndamubaza nti mbese ko duheruka hano mu kwezi kwa gatatu kandi ko twakwishyuye bimeze bite? aransubiza ati “mugomba kwishyura ukwezi kwa gatanu.””.

Uyu mucuruzi avuga ko ubiyobozi bwamubwiye ko iyo umuntu yubatse inzu agahereza umupangayi urufunguzo atangira kubara ahereye igihe yamuhereye urufunguzo.

Umuyobozi mukuru wa kampani yitwa Goyiko ishinzwe kurinda iri soko Murengera Alex avuga ko basoneye ababacuruzi ukwezi kwa kane gusa amafaranga yasigaye mu kwezi kwa gatatu agafatwa nk’ikiguzi cy’umutekano wakorewe ibicuruzwa byabo mu gihe kirenga ukwezi bamaze badakora kubera gahunda ya Guma mu rugo kandi ngo byakozwe k’ubwumvikane.

Kandi ntitwakwirengagiza igihe ibyo bicuruzwa byabo bacuruzi byamaze birindwa na Goyiko,  ukwezi kwa kane ni serivise twabahaye kandi iyo serivise igomba kwishyurwa n’iyo minsi y’ukwezi kwa gatatu.

Ibyo tukaba twarabivuganye na komite ibahagarariye.
Abobacuruzi bavuga ko bakeneye ubuvugizi bwisumbuyeho kuko hari abashaka kungukira ku bandi muri iki gihe cy’amange dore ko bavuga ko hari ba rusahurira mu nduru mu gihe igihombo cyakabaye gisaranganwa kandi ko n’abayobozi babahagarariye babona ntacyo bitayeho.

Irisoko rya Goyiko rikoreramo abacuruzi barenga 2000 babarurirwa mu byiciro bitandukanye .

Ndatimana Absalom

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleCovid19: Impinja zabuze ababyeyi bazo
Next articleRwanda: Umupolisikazi yishwe na Covid19

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here