Kuri uyu wa gatatu imiryango itari iya leta ikorera mu Karere ka Musanze yiyemeje gukorera hamwe kugirango ikorere ubuvugizi abaturage bugamije impinduka.
Ibi byabereye mu nama yeteguwe n’umuryango utari uwa Leta Ihorere Munyarwnada organization, IMRO, mu gikorwa isanzwe ikorera mu Turere dutandukanye tw’Igihugu igamije kongerera imiryango itari iya Leta imbaraga kugirango igire uruhare mu ishyirwaho ry’amategeko na politiki zitandukanye.
Imro yongerera iyi miryango imbaraga kandi kugirango ihuze imikorere inakorere umuturage ubuvugizi bufite impinduka.
Bamwe mu bari bitabiriye iki gikorwa biyemeje kujya gukorera hamwe bavuga ko icyaburaga bakibonye.
Nyirahoranababyeyi Dative, ahagarariye imiryango y’abafite ubumuga mu Karere ka Musanze, NUDOR, avuga ko batari baziranye nk’abafite imiryango itari iya Leta ko ubu bagiye gukorana.
” Icyaburaga kwari uguhura tukamenyana none birabaye intambwe yambere iratewe izindi zigiye kwihuta. Kuba tutakoranaga hapfaga byinshi, nk’urugero twe twabaga mu bijyanye n’ubuvugizi gusa nti twari tuzi ko hari abandi bakora ibijyanye n’ubutabera kandi abafite ubumuga barahohoterwa cyane bagakenera ubutabera.”
Munyantore Bujoro Aloys, umuyobozi mu muryango uharanira impnduka mbera byombi mu buryo bw’umubiri n’uburyo bw’umwuka, nawe avuga ko umuturage yahomberaga ku kuba imiryango itari iya Leta ikorera muri aka Karere nta mikoranire yari ifitanye.
” Umuturage yahombaga kuko wasangaga twese dukora ibintu bimwe , ugasanga muri raporo ibikorwa byakozwe ni bimwe kandi umwe yari akwiye gukora kimwe n’undi agakora ikindi bitandukanye mu nyungu z’umuturage n’igihugu dukorera.”
Muhirwa Vincent, ni umuhuza bikorwa wa MAJ (Inzu z’ubufasha mu by’amategeko), mu Karer ka Musanze, akaba n’umunyamabanga wa komite mpuzabikorwa y’urwego rw’ubutabera muri aka Karere ka Musanze, avuga ko kudakorera hamwe kw’imiryango itari iya leta muri aka Karere ari igihombo cy’umuturage.
“Hari nk’igihe umuryango umwe uyu munsi ukenera abaturage n’undi nawo ejo ukabakenera kandi ubutumwa ari bumwe bikaba bituma umuturage ahorayo kandi anakeneye kwiteza imbere. rimwe na rimwe n’ubuyobozi bukaba bwabima abaturage ariko mu gihe imikoranire yaba imeze neza ibikorwa byabo bajya babitwarira hamwe n’ubuyobozi bukaborohereza mu kubona abagenerwa bikorwa .”
Muhirwa akomeza atanga urugero rw’inyungo zo gukorera hamwe kw’imiryango itari iya leta na leta ubwayo.
“Nk’ubu umuryango urwanya ruswa n’akarengane ishami ry’u Rwanda ( TI Rwanda), kuva muri Kamena umwaka ushize kugeza uyu munsi uyu muryango uamze kwakira ibibazo 300 by’abaturage muri byo 91% byarakemutse, ibi ni ibyagombaga kugera ku Karere ariko ntibikihageze, iyo umuyobozi w’Akarere ahawe amashyi y’ibyo yakemuye n’uyu muryango uba uyahawe kuko ibikorwa byawo bizwi”