Home Ubutabera “Nakuranye imico ya gitutsi kubera mama…” Iyamuremye yiregura

“Nakuranye imico ya gitutsi kubera mama…” Iyamuremye yiregura

0

Mu rubanza rwa Jean Claude Iyamuremye uregwa jenoside, ubushinjacyaha buhawe ijambo mu iburanisha ryo kuwa kane tariki 25 Gashyantare mbere y’uko urubanza rusozwa, bwanenze uko yaburanye bumusabira gufungwa burundu.

Jean Claude Iyamuremye

Ubwo yireguraga, Bwana Iyamuremye yavuze ko yari akiri muto mu gihe Jenocide yabaga, ko yari n’umunyeshuri utajya mu bwicanyi, kandi ko yakuranye imico ya gitutsi kubera nyina, nk’uko umushinjacyaha yabivuze.

Ku rundi ruhande, Umushinjacyaha Faustin Nkusi yavuze ko Iyamuremye mu kwiregura kwe yavuze ko atari kwica abatutsi muri jenoside kandi ngo umubyeyi we umwe (nyina) ari umututsi, ari amatakirangoyi.

Mu 2016, Iyamuremye Jean Claude w’imyaka 45 yoherejwe mu Rwanda ngo aburanishwe ku byaha bya jenoside, yafashwe mu 2013 mu Buholandi aho yakoraga akazi ko gutwara abakozi ba ambasade za Isiraheli na Finlande.

Umushinjacyaha yavuze ko imyiregurire ya Iyamuremye ari ukuvuga amateka ye n’uko yarezwe ntiyerekane ibimenyetso bimushinjura ku byaha aregwa.

Nkusi ati: “Twe twagaragaje ibikorwa yagiyemo byo kwica abatutsi, i Nyanza ya Kicukiro, ETO-Kicukiro, Centre de Santé ya Kicukiro n’i Gahanga, ariko we ntagaragaza uko atabigiyemo.”

Nkusikandi  yavuze ko hari ibimenyetso byerekana ko yagiye atwara mu modoka Interahamwe zigiye kwica, mu gihe uregwa we ngo yireguye ko nta mutangabuhamya wavuze ko yamubonye ari kwica.

Nkusi yongeraho ati: “Si ngombwa ko wowe ku giti cyawe wiyicira umuntu, hari ibikorwa n’umuntu uri ahabereye ibyaha bihagije kugira uruhare mu bwicanyi, nko kuba mu gitero, gutanga amabwiriza y’uburyo abicanyi bahagarara n’ibindi yagendaga akora.”

Uyu mushinjacyaha wahawe ijambo wenyine uyu munsi, yavuze ko abatangabuhamya bashinjura Iyamuremye,barimo n’abari mu Bubiligi bumviswe hakoreshejwe Skype, bose nta n’umwe watanze ibimenyetso bifatika ko uyu atagize uruhare mu bwicanyi.

Yanavuze ko bamwe muri abo batangabuhamya bagaragaje ko ibyo bavuga kuri Iyamuremye batari babihagazeho, nk’ahantu yari ari mu gihe runaka cy’ibitero by’ubwicanyi ashinjwa.

Umushinjacyaha Faustin Nkusi, yavuze ko ashingiye ku bimenyetso bahaye urukiko, imyiregurire y’uregwa n’abamushinjura, ubushinjacyaha busanga ahamwa no gukora jenoside bumusabira gufungwa burundu.

Biteganijwe ko nyuma yo kumva ubushinjacyaha, urukiko rwavuze ko uregwa we azumvwa tariki 31/03/2021 avuga ku gihano yasabiwe n’ubushinjacyaha, maze uru rubanza rugapfundikirwa mbere y’uko rusomwa.

Integonziza@gmail.com

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleCovi-19: Ghana nicyo gihugu cya mbere cyakiriye inkingo muri gahunda ya Covax
Next articleCovid-19 effects on freedom of expression in Rwanda leading to misinformation

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here