Home Ubutabera Ndashaka kwibonera ubwanjye urubanza ruboneye- Perezida Kagame kuri Rusesabagina

Ndashaka kwibonera ubwanjye urubanza ruboneye- Perezida Kagame kuri Rusesabagina

0

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, avuga ko yifuza kubona urubanza rutabera kuri Paul Rusesabagina, uyu mugabo wagaragaye nk’intwari muri filime ya Hollywood yo mu 2004 ivuga kuri jenoside yo mu Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye na televiziyo  France24, perezida yakomoje ku gisa n “ivangura” ibihugu byo mu burengera zuba bw’Isi bukora ku butabera bw’u Rwanda.

“Ndashaka kwibonera ubwanjye urubanza ruboneye. Kuki utekereza ko kurenganura ari iby’Abanyaburayi cyangwa Abanyamerika cyangwa umuntu uwo ari we wese atari twe?

Ati: “Ni nkaho ikintu cyose kiboneye mu Rwanda cyangwa muri Afurika kigomba kuba kigenzuwe n’Uburayi,Amerika cyangwa ahandi hantu. Oya rwose.”

Rusesabagina arashinjwa ibyaha by’iterabwoba bijyanye n’ibitero byagabwe mu Rwanda mu mwaka w’ 2018 na 2019 na FLN, umutwe witwaje intwaro ishami ry’ihuriro ry’imitwe ya politiki MRCD ryayoborwaga na Paul Rusesabagina.

We n’abamwunganira bahakana ibyo bashinjwa.

Avuga ko yashimutiwe I Dubai mu buryo butemewe n’amategeko mu muri Kanama mbere yuko ajyanwa mu Rwanda

Ariko Perezida Kagame avuga ko nta kintu kibi cyabaye mu ifatwa rye kugeza ageze imbere y’urukiko.

“Ni ikihe kibi kiri mu gushuka inkozi y’ibibi yashakishwaga?” perezida Kagame yibaza.

Muri Werurwe, Bwana Rusesabagina yavuze ko atazongera kwitaba urukiko kuko atari yiteze ubutabera.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUbushinwa bwagejeje ikinyabiziga ku mubumbe wa Mars
Next articleDiamond Platnumz yatutse ikinyamakuru Forbes ngo cyapfobeje umutungo we
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here