Home Ubutabera Ndera: Covid-19 yatumye Mukangoboka atabona abunzi ngo akemurirwe ikibazo

Ndera: Covid-19 yatumye Mukangoboka atabona abunzi ngo akemurirwe ikibazo

0

Umudamu Mukangoboka Denise bakunze kwita M. Munezero utuye mu Mudugudu wa Mubuga, Akagari ka Masoro, Umurenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo, avuga ko bitewe na gahunda ya guma mu rugo, byamugizeho ingaruka zo kutabona serivise yari akeye mu rwego rw’abunzi.

Mukangoboka Denise avuga ko yagiranye ikibazo na mugenziwe we none ngo akaba yaramutwaye icyangombwa cye cy’ubutaka. Avuga ko iyo abunzi baza kuba bakora aba yarakimwatse.

Aragira ati: “ Ikibazo cyanjye nakigejeje ku murenge, ariko kubera ko abunzi badakora, sinabashije kubona serivisi bituma umuturanyi wanjye yimukana icyo cyangombwa. Sinzi uko nzabigenza kandi cyagakwiye kuba kinkemurira ibibazo mfite muri iyi minsi mibi turi gucamo.

Kampundu Jeannette, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire w’Umurenge wa Ndera avugana n’Ikinyamakuru Integonews, yavuze ko muri iki gihe cyo guhangana n’indwara ya COVID-19 hakomeje kugaragara zimwe mu ngaruka z’iyi ndwara, zirimo no kuba hari serivise zimwe abaturage batakibasha kubona zirimo n’iz’abunzi.

Uwayo Françoise Perezida w’Ubujurire w’Urwego rw’Abunzi mu Murenge wa Ndera, yavuze ko n’ubwo bari mu bihe bidasanzwe byo kwirinda COVID-19, ibibazo bitabura ariko ko nta bundi buryo bwihariye buhari bwatuma abunzi bakemura ibibazo by’abaturage, ko ahubwo bagomba gutegereza bagasubira mu ibihe bisanzwe.

Maître Ruberwa Ngarukiye Silas yabwiye Ikinyamakuru Intego ko n’ubwo manda y’abunzi yari yararangiye mu mwaka ushize wa 2020, bongerewe igihe bitewe n’ingaruka za COVID-19. Maître Ruberwa yakomeje avuga ko kimwe n’abandi banyarwanda n’abunzi bagomba kubahiriza gahunda zo kwirinda COVID 19 kuko nabo bibareba. Yongeraho ko abaturage bakwiye gutegereza ko icyorezo kigabanuka, serivisi z’abunzi zikongera gusubukurwa.

Iyi nkuru yatewe inkunga n’umuryango IMS

Basanda Ns Oswald

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous article“Turasaba abaminisitiri kongera amasaha yo gukinga isoko”-Abacuruzi
Next article‘Bisa n’ibidashoboka’ ko Coronavirus yavuye muri labo mu Bushinwa-OMS/WHO

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here