Home Ubutabera Ndimbati afunzwe azira gusambanya umwana

Ndimbati afunzwe azira gusambanya umwana

0

Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.

Ni amakuru yemejwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yagize ati “RIB yafashe umugabo witwa Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati w’imyaka 51 acyekwaho icyaha cyo gusambanya umwana.”

Rib ivuga ko Ndimbati yafashwe kuri uyu wa kane taliki ya 10 Gicurasi 2022.

Yavuze ko Ndimbati ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo mu gihe hagikomeje iperereza kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Ndimbati yatawe muri yombi nyuma y’amakuru amaze iminsi aca ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umugore uhamya ko yabyaranye na we impanga n’uyu mugabo ariko akaba yaranze kwita ku nshingano zo kurera abo bana.

Uyu mukobwa avuga ko yasambanyijwe na Ndimbati yabanje kumusindisha ndetse icyo gihe yari atarageza imyaka y’ubukure.

Ndimbati yubatse izina muri Sinema Nyarwanda, by’umwihariko akaba azwi muri filime y’uruhererekane ya Papa Sava.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUkraine irasaba ko Uburusiya bwirukanwa mu muryango w’abibumbye
Next articleBidasubirwaho, Mashami ntakiri umutoza w’Amavubi
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here