Home Imyidagaduro Ndimbati arashinjwa kubyarana impanga n’umwana w’imyaka 17 w’i Nyaruguru

Ndimbati arashinjwa kubyarana impanga n’umwana w’imyaka 17 w’i Nyaruguru

0

Kabahizi Fridaus ukomoka mu Karere ka Nyaruguru mu Ntara y’amajyepfo avuga ko yasambanyijwe afite imyaka 17 y’amavuko na Uwihoreye Jean Bosco Mustapha , umaze kumenyakana cyane muri sinema Nyarwanmda nka Ndimbati amaze kumuha ibiyobyabwenge akamutera inda y’impanga.

Kabihizi avuga ko yaje mu mujyi wa Kigali mu mwaka wi 2019 aje gushaka akazi ko mu rugo, akazi ko mu rugo karangiye muri uwo mwaka abona akandi kazi ko gucuruza imyenda ariko akaba yari afite inyota yo gukina firime ari nabyo byamuhuje na ndimbati.

” Igipangu nabagamo habagamo umuntu ufata amashusho ya filimi (cameraman), uyu niwe nasabye bwambere ku nshyira muri filimi ambwira ko atabishobora ariko kuko Ndimbati yakundaga kuza kumureba namuboneyeho nawe mubwira inzozi zanjye ambwira ko azamfasha ko byoroshye.” Kabahizi akomeza avuga uko yahuye na Ndimbati bakajyana mu icumbi rikodeshwa (lodge).

” Icyo gihe namuhamagaye ndi mu mujyi aza kumfata duhurira ku Murenge wa Gitega, ndabyibuka neza nibwo nari nagize isabukuru y’imyaka 17 kuko hari 24 Ukoboza 2019 italiki navukiyeho muri 2002, icyo gihe mu modoka ye yari afitemo inzoga yitwa amarura ambwira ko ari amata azanze na creame na chocolate, narankweye ndasinda ngarura ubwenge ndyamanye nawe muri lodge.”

Kabahizi akomeza avuga ko usibye kuba ari ubwambere yari anyoye ku nzoga ko bwari n’ubwambere abonye ubwo bwoko bw’iyo nzoga.

” Narabyutse turashwana cyane anshinja amakosa avuga ko ari njye wamusabye ko turayamana kubera ibintu nari nanyoye, icyo gihe yankuye Kivugiza aho twari twahaye ampa inoti ya bitanu ngo ntahe.”

Uyu mukobwa avuga ko hashize igihe yamenye ko atwite bimugiraho ingaruka zo gutandukana nabo babanaga yigira inama yo kubibwira Ndimbati wamuteye inda ngo amufashe.

” Narabimubwiye yemera kumfasha, hashize igihe ambwira ko najya kubana na mwishywa we witwa Ange, uwo mwishywa we yashatse kungira nk’umukozi wo mu rugo kuko Ndimbati ntakintu yadufashaga, icyo gihe nasabye Ndimbati gukuramo inda arabyanga avuga ko azakora ibishoboka byose umwana akabaho.”

” Twongeye guhurira kwa Mushiki we amusaba ko tubana mushiki we arabyanga, icyo gihe yambwiye ko nta mafaranga afite ansaba kuba nsubiye iwacu mu cyaro, naramwemereye ariko ambwira ko nakongera nkisubiraho nkabwira abantu bose ko ntatwite ko yari mitwe kugirango agumane icyubahiro mu mjuryango, ibi nabyo narabyemeye kuko narimwizeye.”

” Nabyutse ntaha nk’uko twari twabivuganye, yankatishirije itike anampa ibihumbi 15 njya kwa mamai Nyaruguru, nyuma naje kumenya ko ntwite impanga angarura i Kigali anjyana kuba Kimironko naho baranyirukakana, Ndimbati yahise anjyana ku wundi muntu bakorana ibya filimi w’umugabo antiza inzu ntangira kwibana gutyo.”

Kabahizi mu buhamya bw’ubuzima yabayemo bugoye nyuma yo guterwa inda na Ndimbati, akomeza avuga ko yasabwe n’abantu benshi kutandikisha Ndimbati nka Se w’abana mu irangamimerere ariko ko nomero y’indangamuntu yanditse kuri se w’abana ari iya Ndimbati n’ubwo amazina bitandukanye.

“Maze kubyara yanjyanye kubana n’umugore w’inshuti ye arantoteza anyicisha inzara, Ndimbati namubwiraga ibibazo akankanga akambwira ko ntaho namurega kuko afite amafaranga, nyuma yanjyanye kuba iwe mbana n’umugore we, icyo gihe narabyanze ampa ibumbi 10 yemere kujya anyishyurira inzu.”

Uyu mukobwa yitabaje inzego z’ubutabera ariko nabyo ntibyagira icyo bitanga kuko yabwiye ubugenzacyaha ko nawe afite ibibazo by’amafaranga.

Ndimbati aganira n’ikinyamakuru Isimbi ntiyahakanye cyangwa ngo yemere ko abana ba Kabahizi ari abe, agira ati: ” Ibyo kuba abana ari abanjye cyangwa atari abanjye bizagaragazwa n’urukiko ariko kubatunga ho ntunga benshi kandi mfite ibimenyetso byinsho ko uwo mukobwa agamije kunsebya gusa.”

” Igihe gishize cyose ni njye umutunze n’inzu abamo ubu ni nye uyishyura, yaraje anjugunyira abana mu rugo bahamara ukwezi nyuma aragaruka rabanyiba.” Ndimbati akomeza avuga ko uyu mukobwa yamusabye ibya Mirenge.

“Yansaba kumukodeshereza inzu y’ibihumbi 300, kumuhskira umukozi wo mu rugo no kumuha miliyoni 5 zo kumufasha gushaka ubuzima.”

Kabahizi ahakana ibyavuzwe na Ndimabato byo kumwaka ibya Mirenge kuko ngo yamwatse ayo gutunga abana n’ibihumbu 500 byo kwishyura ngo yige umwuga gusa.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleKenya: Akavuyo k’abamotari kabakumbuje abamotari b’i Kigali
Next articleUkraine irasaba ko Uburusiya bwirukanwa mu muryango w’abibumbye

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here