Ndimbati azakomeza gufungwa iminsi 30

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati afungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe hagikorwa iperereza ku cyaha akekwaho cyo gusambanya umwana.

Kuri uyu wambere nibwo uru rukiko rwasomye umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu rubanza Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati aregwamo gusambanya umwana.

Ndimbati yiregura muri uru rubanza yavuzeko ko umukobwa baryamanye mu mpera z’umwaka wa 2019 yari afite imyaka y’ubukure kuko yamuguze nk’indaya.

Ubushinacyaha bwo bushinja Ndimbati buvugako uyu mwana yari ataruzuza imyaka y’ubukure kuko ifishi z’inkingo zerekana ko uyu mukobwa yasambanyijwe agifite imyaka 17 y’amavuko.

Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati agiye gufungwa mu gihe hagishakishwa ibindi bimenyetso ngo urubanza rutangire kuburanishwa mu mizi

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie.