Home Ubutabera Ndimbati wemera ko yaryamanye na Fridaus yasabiwe gufungwa imyaka 25

Ndimbati wemera ko yaryamanye na Fridaus yasabiwe gufungwa imyaka 25

0

Ubushinjacyaha bwasabiye Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati gufungwa imyaka 25 ku byaha akurikiranyweho birimo kunywesha umwana inzoga no gusambanya umwanya.

Ni urubanza rwaburanishirijwe mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Nzeri 2022.

Ndimbati wagombaga kugezwa ku rukiko imbonankubone byarangiye aburaniye ku ikoranabuhanga kuko atigeze ashyirwa mu bagomba gusohoka muri gereza ya Mageragere afungiyemo.

Uhagarariye Ubushinjacyaha yasobanuye ibyaha Ndimbati akurikiranyweho ari byo icyaha cyo guha umwana inzoga n’icyaha cyo gusambanya umwana.

Ni ikirego Ubugenzacyaha bwakiriye cya Kabahizi Fridaus tariki 9 Werurwe 2021, wareze ko Ndimbati yamusambanyije akabyara abana babiri b’impanga.

Kabahizi yavuze ko mu 2019 ubwo yakoraga akazi ko mu rugo mu gipangu bari bacumbitsemo harimo umusore witwa Valens wakoraga amafirimi, amusaba ko yamufasha kumufasha nawe akinjira mu bakinnyi ba filimi.

Uko niko byagenze no kuri Ndimbati wakundaga kuza aho muri icyo gipangu ndetse we yaje kumwemerera kumufasha anamuha nimero za telefoni ngo azamuhamagare.

Umushinjacyaha yagaragaje ko Uwihoreye yaje guhura n’uwo mukobwa afite inzoga yitwa Amarula akamubeshya ko atari inzoga ahubwo ari amata avanze na chocolat, ngo nyamara yamuhaye akarahure kamwe ahita asinda ibyakurikiyeho ntiyabimenya ariko yisanga aryamanye na Ndimbati mu ijoro.

Yagaragaje ko icyemezo cy’amavuko cya Kabahizi kigaragaraza ko yavutse muri Kamena 2002 mu gihe Ndimbati agaragaza ko uwo mukobwa yavutse ku wa 1 Mutarama 2002.

Yavuze ko kwandikisha abana mu izina ritari irya Ndimbati byaturutse ku kuba byari byananiranye ko bamwongerera imyaka abikora mu gukingira ikibaba uyu mugabo bityo atoranya izina abonye.

Yemeje ko habayeho gusambanya umwana nk’uko urwego rubifitiye ububasha rwabigaragaje.

Ubushinjacyaha bwasabiye Ndimbati gufungwa imyaka 25 kubera ko ibimenyetso byerekana ko yasambanyije umwana utaruzuza imyaka y’ubukure (18) iteganywa n’itegeko.

Me Bayisabe Irene wunganira Ndimbati mu mategeko yagaragaje ko bimwe mu byo batumvikanaho, ari amatariki Uwihoreye yaba yararyamaniyeho n’uyu mukobwa umurega kimwe n’itariki y’amavuko.

Yagaragaje ko bemeranya ko uyu mukobwa yabyaye abana babiri ba Uwihoreye Jean Bosco. Yavuze ko ubwo Ndimbati yatangiraga kuregwa habuze amakuru nyayo y’igihe uyu mukobwa yaba yaravukiye.

Nyuma yo kubona ibimenyetso bidahagije, Ubushinjacyaha bwahise busaba Ikigo cy’Irangamuntu guhindura indangamuntu ya Kabahizi Fridaus kugira ngo bashake uburyo bafungisha Ndimbati.

Me Bayisabe yagaragaje ko kuba uyu mukobwa akimara kubyara yarahise yandikisha abana ku wundi mugabo nyamara Ndimbati aka abemera bigaragaza umutima wo kurera abana be.

Ku birebana no gusindisha umuntu yavuze ko nta bimenyetso Ubushinjacyaha bushingiraho kuko butagaragaza uko uyu mukobwa yari yasindishijwe n’ikigero byariho.

Yavuze ko ntacyo bavuga ku bihano kuko uyu Ndimbati usabirwa imyaka 25 y’igifungo nta bimenyetso bifatika byerekana ko uwo babyaranye yari atarageza imyaka kuko n’ibyatanzwe bivuguruzanya ku matariki.

Muri uru rukiko Ndimbati yari yazanye umutangabuhamya witwa Nshimiyimana Onesphore, kugira ngo agaragaze ukuri ku birebana n’itariki ya 24 Ukuboza 2019 bivugwa ko yaryamaniyeho n’uwo mukobwa kandi we yemeza ko uwo munsi atari ari muri Kigali ariko urukiko ntirwamuhaye umwanya.

Mu kwisobanura kwe, Ndimbati yagaragaje ko bitangaje kuba Ubushinjacyaha bwirengagiza ko ibintu byose byaturutse ku kagambane.

Yemera ko uwo mukobwa babyaranye ariko atari umwana kandi atigeze amunywesha ibisindisha.

Ndimbati yemeza ko itariki baryamaniyeho atari 24 Ukoboza 2019 ahubwo ari ku itariki 2 Mutarama 2020 kuko ibyo ubushinjacyaha buvuga imiterere y’icyaha ntabwo ari byo kuko habayeho gushaka indoke.

Yasobanuyeho Kabahizi Fridaus yashutswe n’abantu bamubwira ko agomba guhabwa miliyoni 5frw, agakodesherezwa inzu y’ibuhumbi 300 Frw n’umukozi byose bigakorwa na Ndimbati.

Ngo Kabahizi yahise ajya kuganira n’umunyamakuru, amubwira ko afite abantu baziranye bazamufasha kumuhesha ibyo yasabaga.

Uyu munyamakuru ngo yaje guhamagara Ndimbati amumenyesha ko natamuha miliyoni 2 Frw azamushyira hanze ngo undi ara byanga.

Ndimbati yasobanuriye urukiko uburyo yasabye uwo mukobwa kudakuramo inda ahubwo amusezeranya ko umwana uzavuka azamurera.

Ati “Natangiye gufasha wo mugore kuva akibimwira.”

Ndimbati yavuze ko hari ibirebana n’ibimenyetso bahimbye nk’ifishi y’ubuzima bw’umwana iriho Intara, Umudugudu n’icyiciro cy’Ubudehe kandi nyamara mu 2002 ibyo bitarabagaho.

Yagaraje kandi ko kuri iyi fishi hariho ko yakingiwe Hepatite B kandi nyamara iyo ndwara yari itaratangira gukingirwa ikindi ni uko igaragaza ko yakingiwe urukingo rwa nyuma mu 2024 bivuze ko bijyanye n’amakuru y’ubushinjacyaha yaba yarakingiwe ataravuka.

Ndimbati yasabye urukiko ko rwamurenganura agafungurwa kugira ngo akomeze yirere abana be kuko abemera akaba yarabandikishije mu gitabo cy’irangamimerere.

Umuryango wa Kabihizi Fridaus wasabye indishyi biteza impaka

Muri uru rubanza harimo abanyamategeko babiri bahagarariye umuryango wa Nsabimana Faustin (se) wa Kabahizi, basaba ko mu gihe icyaha cyaba gihamye Ndimbati yazishyura asaga miliyoni 30 Frw.

Uwunganira Ndimbati yagaragaje ko kuba umuryango wa Kabahizi usabira uyu mukobwa indishyi bikwiye gusuzumwa kuko usabirwa indishyi kuri ubu yujuje imyaka y’ubukure.

Yasabye urukiko ko aba banyamategeko baregera indishyi bakavanywe mu rubanza kuko uwo bahagarariye kuri ubu yakabaye ari Kabahizi kandi yujuje imyaka y’ubukure aho kuba ikirego cyaratanzwe n’umuryango.

Perezida w’Iburanisha yavuze ko iki kibazo ku ndishyi zisabwa Ndimbati kizasuzumwa nyuma.

Nyuma yo kumva impaka ndende ku mpande zombie, Perezida w’Iburanisha yapfundikiye urubanza yemeza ko ruzasomwa tariki ya 29 Nzeri 2022 saa Cyenda z’amanywa.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleNgororero: Yishe nyina amujugunya mu musarani
Next articleUmujyi wa Kigali wavuze impamvu utaha amafaranga abatuye Bannyahe
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here