Home Uncategorized Ngororero: Gerenade yishe umwana ikomeretsa undi

Ngororero: Gerenade yishe umwana ikomeretsa undi

0

Igisasu cyo mu bwoko bwa ‘Grenade’ cyishe umwana w’imyaka 10 y’amavuko, gikomeretsa bikomeye undi mwana mugenzi we bari kumwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngororero  mu Karere ka Ngororero,  Mugisha Daniel yabwiye UMUSEKE dukoesha iyi nkuru ko Grenade yishe umwana witwa Mugisha Tito, ikomeretsa mugenzi we witwa Niyonkuru Thomas.

Igisasu cyarutitse ku wa Kane taliki ya 15/12/2022.

Gitifu Mugisha Daniel avuga ko byabereye mu Mudugudu wa Kabeza, mu Kagari ka Gaseke, mu Murenge wa Ngororero.

Kugeza ubu ngo ntibaramenya aho iyo grenade abana bayikuye, gusa Gitifu avuga ko amakuru bahawe ari uko ikimara guturika yishe umwana witwa Mugisha Tito.

Yagize ati: “Niyonkuru Thomas wakomeretse yabanje kujyanwa mu Bitaro bya Muhororo, abaganga baza kumuha transfert n’imbangukiragutabara ajyanwa i Kabgayi.”

Mugisha Daniel  uyobora Umurenge wa Ngororero,  avuga ko uyu munsi aribwo uriya mwana ashyingurwa.

Mugisha Tito yigaga mu mwaka wa 5 w’amashuri abanza, naho Niyonkuru Thomas yiga mu mwaka wa 4 w’amashuri abanza.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUmuyobozi wa RGB wahimbye icyangombwa cya Minisitiri w’intebe yakatiwe
Next articleLeta y’u Rwanda yarezwe mu rukiko isabwa guhindura amategeko
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here