Home Ubuzima Ni izihe nyungu u Rwanda rwiteze mu guhinga urumogi

Ni izihe nyungu u Rwanda rwiteze mu guhinga urumogi

0
Urumogi (photo net)

Igihugu cy’u Rwanda cyemeje guhinga no kohereza urumogi mu mahanga ku mpamvu z’ubuvuzi no kubona inyungu y’amafaranga nk’uko abayobozi babivuga.

Urumogi (photo net)

Inama y’abaminisitiri yo ku wa kabiri yemeje ibyerekeye ihingwa, itunganywa n’iyoherezwa mu mahanga ry’ibimera byifashishwa mu rwego rw’ubuvuzi.

 

 

 

Ntabwo bitunguranye kuba hari benshi batunguwe no kubona Inama y’Abaminisitiri yabaye ku itariki ya 12 Ukwakira 2020 yemeje amabwiriza yerekeye ihingwa, itunganywa n’iyoherezwa mu mahanga ry’urumogi (cannabis) rwifashishwa mu buvuzi.

U Rwanda ruri mu bihugu byemeje guhinga urumogi mu rwego rwo kurubyaza umusaruro w’imiti ivura, ariko ntiruri mu byemeje ko rukoreshwa mu buryo ubwo ari bwo bwose.

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB, rwatangaje ko u Rwanda ruzakira ubusabe bw’abashoramari bakeneye gushora imari muri icyo kimera gifite akamaro kanini mu kuvura.

Urwo rwego rw’ishoramari nta cyo rubangamiraho amategeko asanzweho mu Rwanda abuza ikoreshwa ry’urumogi. Urumogi ruzahingwa, rugatunganywa n’u Rwanda ni uruzakoreshwa mu rwego rw’ubuvuzi rukoherezwa ku masoko yo hanze.

U Rwanda rubaye igihugu gishya muri bicye bya Africa – Africa y’epfo, Ghana, Malawi, Zambia, Zimbabwe na Lesotho – byemera guhinga no kugurisha urumogi ku mpamvu z’ubuvuzi.

Ibihugu bicyeya cyane ku isi, birimo Africa y’epfo, byemereye abaturage babyo gufata urumogi mu buryo bwose nko kwiruhura no kwinezeza. Ibindi bitari byinshi byemera kurukoresha ku mpamvu z’ubuvuzi gusa.

Mu Rwanda, urumogi rusanzwe ruri ku rutonde rw’ibiyobyabwenge bitemewe mu gihugu. Kubitwara, kubicuruza no kubikoresha bihanwa n’amategeko.

Minisitiri w’ubuzima Dr Daniel Ngamije yavuze ko ibyo bimera hari inganda zibikoramo imiti ivura abafite uburibwe bukabije n’abafite ibibazo byo mu mutwe.

Nk’uko bivugwa na Barclays Bank, mu mwaka ushize, isoko ry’urumogi ku isi, ryabarirwaga agaciro ka miliyari $150 kandi rishobora kugera kuri miliyari $272 mu 2028

Itegeko mu Rwanda riteganya igifungo gishobora kugera kuri burundu ku muntu “ukora, uhinga, uha undi, ugurisha” ibiyobyabwenge binyuranyije n’amategeko. Ufashwe abinywa, abirya cyangwa abihumeka, we amategeko amuhanisha gufungwa igihe kitarenze imyaka ibiri.

Bwana Ngamije avuga ko iki cyemezo gishya cya leta, kitagomba guha icyuho ababikoresha bitemewe n’amategeko kandi ko abo amategeko azakomeza kubahana.

Mporebuke Noel

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleMenya ibintu bitatu inama y’abaminisitiri yahinduye mu mabwiriza yari asanzwe
Next articleMINICOM yavuze ibizagenderwaho mu gufungura imipaka yo ku butaka

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here