Home Politike Niba abahakana ibyabye bitabatera isoni njye nawe duterwa ubwoba n’iki bwoguhangana nabo-...

Niba abahakana ibyabye bitabatera isoni njye nawe duterwa ubwoba n’iki bwoguhangana nabo- Perezida Kagame

0

By Emmanuel Safi

Perezida kagame mu ijambo rye ritangiza ibikorwa byo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi ku nshur ya 27 yasabye abanyarwanda kudatinya guhanga n’abayipfobya kuko nao batagira isoni zo guhakana ibyabayeho.

Ni ijambo yavugiye muri Kigali Arena ubwo yari avuye gushyira indabo ku mibiri iruhukiye mu rwibutso rwa Gisozi no gucana urumuri rw’icyizere.

Perezida Kagame yagize ati: “ Niba abahakana amateka, ibyabaye bitabatera isoni njyewe wowe, twagirira iki ubwoba bwo guhangana nabo”  Perezida kagame yongeye kwibutsa ko abakoze amahano mu Rwanda mu 1994 bakidembya mu bihugu bitandukanye.  “Ntabwo uyu muhango tuwufata nk’ibisanzwe kuko utwibutsa byinshi bikomeye kugeza uyu munsi turacyabona imibiri y’abajugunwe mu bybo hirya no hino mu gihugu. Abakoze aya mahano barakidegembya hirya no hino ku Isi ariko nitwakwemera ko uburemere bw’aya mateka buduherana.”

Perezida Kagame yongeye kwibutsa ko kwibuka mu gihe nk’iki isi ihanganye na Covid-19 byongerera agahinda abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi ” kuko kuba abantu badashobora guteranira hamwe nk’uko bisanzwe byongerera agahinda abarokotse Jenoside. “ kandi ukwihangana no kudacika intege aribyo biduha imbaraga zo gukomeza kwiyubaka no kubaka Igihugu.” umukuru w’igihugu yashimiye ubumwe buri mu banyarwanda cyane mu rubyiruko rugize umubare munini w’abaturage.

“Nta kindi gihe u Rwanda rwaranzwe n’ubumwe no kureba imbere  nk’iki gihe, aha ndavuga cyane cyane urubyiruko ari narwo rugize umubare munini w’abaturage b’Igihugu cyacu iyi nayo mpamvu abashaka kuducamo ibice no kudutesha umurongo bananiwe kandi bazakomeza kunanirwa.”  

Gahunda zijyanye no kwibuka uyu mwaka zizakorwa ahanini hifashishijwe ikoranabuhanga mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, aho inyinshi zizajya zikurikiranirwa kuri radio na televiziyo ndetse no ku mbuga nkoranyambaga.

Tariki ya 26 Mutarama 2018 ni bwo Loni yasabye ko tariki ya 7 Mata iba Umunsi Mpuzamahanga wo kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi; inyito yahinduye iyari isanzwe ikoreshwa itatinyukaga kuvuga ukuri kw’ibyabaye.

Ibarura ryakozwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu 2000 rikamara imyaka ibiri (2000-2002), ryagaraje ko Abatutsi 1.074.017 bishwe mu gihe cy’iminsi ijana kuva muri Mata kugera muri Nyakanga 1994. Iyo raporo yatangajwe mu 2004 igaragaza aho abishwe bari batuye, imyaka bari bafite, amazina yabo ndetse bamwe muri bo bizwi neza uburyo bishwemo.

Iyi nkuru yakozwe ku nkunga y’umuryango IMS

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAntonio Guterres, abakinnyi ba Arsenal, PSG n’abandi bakomeye bifatanyije n’abanyarwanda mu “kwibuka 27”
Next articleKwibuka27: Polisi irizeza umutekano abaturarwanda muri ibi bihe byo kwibuka abazize genoside yakorewe abatutsi
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here