Home Uncategorized Nicki Minaj n’umugabo we barezwe mu nkiko ku cyaha kimaze imyaka 27

Nicki Minaj n’umugabo we barezwe mu nkiko ku cyaha kimaze imyaka 27

0

Umuraperi Nicki Minaj n’umugabo we Kenneth Petty, barimo kuregwa mu rukiko n’umugore Bwana Petty yahamijwe ko yagerageje gufata ku ngufu mu mwaka wa 1994.

Uwo mugore, ubu ufite imyaka 43, yatanze ikirego avuga ko Minaj n’umugabo we bamujujubije (bamubujije amahwemo) bagerageza gutuma akuraho ibirego bye, nkuko bivugwa n’ibitangazamakuru byo muri Amerika.

Petty yafunzwe imyaka ine n’amezi atandatu nyuma yo kwemera ko koko yagerageje gufata uwo mugore ku ngufu igihe yari akiri umwangavu.

Mu 2020, yatawe muri yombi kubera ko atiyandikishije nk’uwakoze ihohotera rishingiye ku gitsina.

Mu kirego cyatanzwe mu rukiko rw’akarere i New York, uwo mugore avuga ko Madamu Minaj yemeye kumuha $500,000 (agera kuri miliyoni 503 mu mafaranga y’u Rwanda) ayanyujije ku wundi muntu, na we agakuraho ibirego ashinja Petty.

Icyo kirego kivuga ko nyuma gato yuko Petty atawe muri yombi mu 2020, uwo muntu yahaye Minaj nimero ya telefone y’uwo mugore. Bivugwa ko Madamu Minaj yahamagaye uwo mugore akamwemerera kumutwara mu ndege we n’umuryango we akabajyana i Los Angeles mu gihe yari kuba “amufashije”.

Icyo kirego cyagejejwe mu rukiko, kivuga ko ubwo busabe bwe yabwanze.

Uwo mugore anavuga ko yanze ibyo Madamu Minaj yamusabaga byuko ushinzwe ibikorwa byo kumwamamaza yari kwandika umushinga (draft/brouillon) w’itangazo rikuraho icyo kirego.

Nkuko biri mu nyandiko ikubiyemo ikirego, bivugwa ko uwo mugore yabwiye Madamu Minaj ati: “Hagati yacu nk’abagore, ndashaka ko umenya ko ibi byabayeho”.

Uwo mugore anavuga ko hashize iminsi yanze ibyo Madamu Minaj yari yamwemereye, we n’umuryango we “bibasiwe bikomeye no guhamagarwa kuri telefone byo kubajujubya ndetse no gusurwa n’abo batatumiye”.

Uyu mugore yongeraho ko kuva mu kwezi kwa gatanu mu 2020 atarongera gushobora gukora akazi ke “kubera agahinda gakabije, kuba igikange, kwimuka bya hato na hato, kujujubywa ndetse no gushyirwaho ibikangisho” n’umuryango wa Madamu Minaj n’abakorana na wo.

Icyo kirego cyagejejwe mu rukiko – gisaba impozamarira itatangajwe agaciro – gikubiyemo ko uwo mugore abayeho mu bwihisho kubera gutinya ko yakwihimurwaho n’uwo muryango.

Itsinda ryunganira umuhanzi Minaj mu mategeko nta cyo rirasubiza kuri ibi birego, nkuko ibitangazamakuru byo muri Amerika bibivuga.

Madamu Minaj n’umugabo we Petty batangiye kureshyanya mu 2018, mu 2019 batangaza ko bashakanye. Babyaranye umwana w’umuhungu ubu ufite amezi 11.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleTwohereza ingabo mu mahanga kuko dushoboye kwirinda- Col Rwivanga abwira IS
Next articleIgitekerezo: Urubuga ruriho urutonde rw’abahamijwe ibyaha byo gusambanya abana no gufata ku ngufu rwatinze gusohaka.
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here