Home Politike Niger yisubiyeho ku kwirukana abanyarwanda ku butaka bwayo

Niger yisubiyeho ku kwirukana abanyarwanda ku butaka bwayo

0

Leta ya Niger yabaye ihagaritse kwirukana Abanyarwanda umunani bahimuriwe bakuwe muri Tanzania, nyuma yuko igihe ntarengwa cy’iminsi irindwi yari yabahaye ngo babe bavuye ku butaka bwayo kirangiye.

Bikubiye mu butumwa bwa ’email’ bwo ku wa mbere bwa Horejah Bala-Gaye, umujyanama wihariye w’umwanditsi w’urugereko rw’i Arusha rw’urwego rwasigaye rurangiza imirimo yasizwe n’inkiko mpuzamahanga mpanabyaha za ONU (IRMCT).

Muri ubwo butumwa, Madamu Bala-Gaye amenyesha ko leta ya Niger yahagaritse itegeko ryo kwirukana “abakiliya banyu ho iminsi 30 hategerejwe ko ikibazo gicyemuka”.

Abo bari birukanwe barimo abasanzwe ari abere naho abandi bakarangiza igifungo cyabo muri gereza y’icyahoze ari urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR/TPIR) i Arusha muri Tanzania. Bahoherejwe mu kwezi kwa cumi na kabiri, nyuma yo kumara imyaka bacumbikiwe na ONU i Arusha muri Tanzania.

Abo ni Protais Zigiranyirazo (muramu w’uwari Perezida w’u Rwanda Juvénal Habyarimana), François-Xavier Nzuwonemeye, Alphonse Nteziryayo, Tharcisse Muvunyi, André Ntagerura, Anatole Nsengiyumva, Prosper Mugiraneza na Innocent Sagahutu. Bahoze mu myanya yo hejuru mu butegetsi no mu gisirikare mu Rwanda mbere no mu gihe cya jenoside.

Muri iyo ’email’, Madamu Bala-Gaye agira ati: “Ku bw’ibyo rero… bashobora gukomeza kuba muri Niger mu gihe cy’iminsi 30 mu gihe uru rwego n’Umuryango w’Abibumbye bashaka umuti w’ikibazo”.

Ku itariki ya 31 y’ukwezi kwa cumi na kabiri, umucamanza wo mu rugereko rw’i Arusha Joseph E. Chiondo Masanche yategetse Niger kureka kwirukana abo Banyarwanda bahimuriwe no gutuma bakomeza kuba ku butaka bwayo, hashingiwe ku masezerano y’impande zombi, kugeza hafashwe umwanzuro wa nyuma kuri ikibazo.

Yanasabye Niger ko mu gihe kitarenze iminsi 30 iba yatanze ibisobanuro byanditse ku mpamvu yatumye ifata icyo cyemezo, no ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yo kubimura.

Leta ya Niger ivuga ko icyemezo cyo kubirukana yari yagifashe ku “mpamvu za dipolomasi [umubano n’amahanga]”.

U Rwanda rwamaganye iyoherezwa muri Niger ry’abo Banyarwanda, ruvuga ko rwizeye ko Niger izakora ku buryo nta n’umwe muri bo “ukoresha ubutaka bwayo mu bikorwa byo guhungabanya umutekano byagize uruhare mu mutekano mucye no kutagira ituze kw’akarere k’ibiyaga bigari mu gihe cy’imyaka za mirongo ishize”.

Leta y’u Rwanda inavuga ko yiteguye kubakira mu Gihugu.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleRDC: Joseph Kabila wahoze ari perezida agiye kujya kuburana mu nkiko
Next articleMozambique: Perezida Nyusi n’umufasha we basanzwemo Covid-19

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here