Home Ubutabera Nigeria: Abanyeshuri b’abahungu barenga 300 bongeye guhura n’imiryango yabo

Nigeria: Abanyeshuri b’abahungu barenga 300 bongeye guhura n’imiryango yabo

0
Abanyeshuri b'abahungu barenga 300 bongeye guhura n'imiryango yabo

 

Nyuma y’icyumweru bashimutiwe ku ishuri ryisumbuye mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Nigeria ba banyeshuri b’abahungu basubiye iwabo.

Abanyeshuri b’abahungu barenga 300 bongeye guhura n’imiryango yabo(photo Reuters)

Abo bahungu bageze mu murwa mukuru Katsina wa leta ya Katsina batwawe mu modoka za bisi. Abanyamakuru bavuze ko byagaragaraga ko bari bananiwe ariko ko uretse ibyo ubundi bari bameze neza. Bamwe bari bacyambaye imyenda yabo y’ishuri, mu gihe abandi bari bafite ibiringiti.

Igitero cyo ku itariki ya 11 y’uku kwezi kwa cumi na kabiri bashimutiwemo, cyabereye ku ishuri ryo mu mujyi wa Kankara, cyigambwe n’umutwe w’intagondwa ziyitirira idini ya Isilamu za Boko Haram.

Ntibiramenyekana niba abari bashimuswe bose ubu barekuwe. Aminu Bello Masari, Guverineri wa leta ya Katsina, ku wa kane yavuze ko abana 344 bashyikirijwe inzego z’umutekano.

Yabwiye ibiro ntaramakuru Associated Press ati: “Ntekereza ko dushobora kuvuga ko… twagaruje benshi mu bahungu, niba ahubwo atari bose”.

Mu kugenda ku murongo bavuye muri bisi bajya mu nyubako ya leta ngo bahure na guverineri, abo bahungu bari bakikijwe n’abapolisi bafite imbunda. Biteganyijwe ko banapimwa n’abaganga bareba niba hari ikibazo cy’ubuzima bafite.

Umwe muri abo bahungu yabwiye televiziyo yaho ko we n’abo bari kumwe mu itsinda bagaburirwaga imigati n’imyumbati aho bari bashimutiwe ndetse avuga ko hari hakonje.

Ababyeyi babo bari basabwe n’ibyishimo byo kongera guhura n’abahungu babo. Hafsat Funtua, ufite umuhungu w’imyaka 16, yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ati:”Sinashoboraga kwemera ibyo numvaga kugeza ubwo abaturanyi bazaga bakambwira ko ari ukuri”.

Dore uko barekuwe n’icyo baziraga

Leta ya Nigeria ishimangira ko nta mafaranga yarishye, ariko ko abo bahungu barekuwe nyuma y’ibiganiro n’abari babashimuse. Nubwo umutwe Boko Haram wavuze ko ari wo wari wabashimuse, ibi byahakanwe n’abategetsi ba Nigeria.

Bello Matawalle, Guverineri wa leta ya Zamfara ari nayo aba bahungu barekuriwemo, yabwiye BBC ko habaye ibiganiro bitatu bitandukanye mbere yuko abo bahungu barekurwa.

Bwana Matawalle guverineri wa Tsafe muri leta ya Zamfara yabwiye ishami rya BBC ko muri ibyo biganiro abari babashimuse bavuze ko mu byo binubira harimo ukuntu abantu bica inka zabo ndetse n’ukuntu imitwe itandukanye y’ubwirinzi bw’abaturage ibiyenzaho.

Mporebuke Noel

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAmashuri 20 y’imyuga n’ubumenyingiro yafunzwe na MINEDUC
Next articlePrezida Pierre Buyoya yaba yazize Covid-19

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here