Home Ubutabera Nigeria: Igihano cyo Gushahura abafata abana ku ngufu cyemejwe na Guverineri wa...

Nigeria: Igihano cyo Gushahura abafata abana ku ngufu cyemejwe na Guverineri wa Kaduna

0

Nasir Ahmad el-Rufai Guverineri wa leta ya Kaduna iri mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Nigeria yashyize umukono ku itegeko riteganya ibihano bikomeye ku bagabo bahamwe n’icyaha cyo gufata abagore n’abana ku ngufu.

Inzu y’inteko ya leta ya Kaduna

Muri iri tegeko ryashyizweho umukono na Guverineri Nasir Ahmad el-Rufai, riteganya gukuraho udusabo tw’intanga-ngabo ndetse n’igihano cy’urupfu ku bahamwe no gufata ku ngufu abana b’abakobwa bari munsi y’imyaka 14 y’amavuko.

Itegeko riteganya ko uwahamwe no kumufata ku ngufu acibwa udusabo tw’intanga ndetse agafungwa burundu mu gihe uwafashwe ku ngufu afite imyaka irenga 14.

Ku rundi ruhande, ab’igitsina gore bakuze bahamwe n’icyaha cyo gufata ku ngufu umwana bazajya bakatwa uduheha dutwara intanga-ngore (fallopian tubes) n’igihano cy’urupfu.

Iri tegeko kandi riteganya ko, mu gihe uwafashwe ku ngufu atagejeje ku myaka 14 y’amavuko, hazajya hacyenerwa raporo yo kwa muganga kugira ngo ishimangire ibyo birego byo gufatwa ku ngufu.

Ikindi kiri muri iri itegeko nuko abafata abana ku ngufu bazajya banashyirwa mu gitabo cyabugenewe kandi banatangazwe mu bitangazamakuru.

Tariki ya 16 Nzeri 2020 ku wa gatatu nimugoroba mu butumwa yatangaje kuri Twitter, Guverineri Nasir Ahmad el-Rufai yemeje ko koko yashyize umukono kuri iryo tegeko.

Nta gihe kinini gishize, abadepite bo muri leta ya Kaduna batoye bemeza uwo mushinga w’itegeko.

Kugeza ubu Kaduna niyo leta yonyine mu zigize Nigeria ifite itegeko nk’iryo rihana icyaha cyo gufata ku ngufu. Mu mezi macye ashize, muri Nigeria hakomeje kubaho ibikorwa bya rubanda n’ubukangurambaga bwo kwamagana gusambanya ku ngufu.

Hari abantu benshi batawe muri yombi bacyekwaho icyo cyaha mu gihugu cya Nigeria, nyamara byemezwa ko ikigero cy’abo gihama kikiri hasi.

 

 

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleRBC: Sobanukirwa impamvu abasuzumwa COVID-19 bagabanutse
Next articleUko Rusesabagina yahambiriwe amaboko n’amaguru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here