Home Uncategorized Nigeria ikoze amateka yo guha ikiruhuko kinini umugabo wabyaye

Nigeria ikoze amateka yo guha ikiruhuko kinini umugabo wabyaye

0

Ibi bisobanura impinduka zikomeye mu mategeko agenga abakozi ba Leta mu gihugu kandi bikozwe nyuma y’impaka nyinshi zimaze imyaka myinshi zivuga ku kibazo cy’ikiruhuko cy’ababyeyi b’ababagabo.

Umuyobozi w’abakozi ba Leta muri Nigeria, Folasade Yemi-Esan, yavuze ko ikiruhuko cy’ababyeyi cy’iminsi 14 kizafasha ababyeyi b’abagabo n’impinja zabo “kubana neza”.

Avuga ko ikiruhuko kireba abagabo bafite abo bashakanye babyaye ndetse n’ababyaye umwana utararenza amezi ane.

Mbere yiyi politiki, abagore bonyine ni bo bari bafite uburenganzira bwo kuruhuka.

Ikiruhuko cyo kubyara ku bagabo kimwe mu bimenyetso bw’ubusumbane bw’ibitsina

Itangizwa ry’ikiruhuko cyo kubyara muri Nigeria rije mu gihe abakangurambaga bakomeje guharanira ko abagabo bagira uruhare runini mu kwita ku bana no gushyigikira ababyeyi.

Uku ni ugushaka kuva mumigenzo yo guharira inshingano zo kurera gusa ababyeyi b’abagore.

iki kiruhuko kighiye kujya gihabwa abagabo muri Nigeria, nti kiri henshi ku isi ku nko mu Rwanda umugabo wabaye ahabwa ikiruhuko cy’iminsi 4 mu gihe umugore aruhuka iminsi 120.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUrukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaciriye inkonizamba Dr. Habumuremyi wari minisitiri w’intebe
Next articleIdamange yahamijwe ibyaha akatirwa gufungwa imyaka 15
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here