Nigeria: Polisi y’Igihugu yatangije radiyo izayifasha gusabana n’abaturage

Polisi ya Nigeria yatangije radio igamije gufasha uru rwego mu kuvugurura imibanire yarwo n’abaturage. Umukuru wa polisi Mohammed Adamu yavuze ko iyo radio izajya iha abaturage amakuru ajyanye no gucunga umutekano ndetse igatuma polisi irushaho gushyikirana na bo.

Umubano wa polisi ya Nigeria n’abaturage umaze igihe urimo agatotsi, bamwe bayishinja ibikorwa by’urugomo n’ubwicanyi. Mu mwaka ushize, hari abaturage bigaragambije bamagana urugomo bavuga ko bakorerwa na polisi, imyigaragambyo yavuyemo amavugurura akomeye mu gipolisi.

Hashyizweho akanama k’iperereza kuri ibyo bikorwa by’urugomo polisi ishinjwa, kagamije kugeza imbere y’ubutabera abashinjwa kubigiramo uruhare.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie.