Home Uncategorized Niyonzima Sefu yirukanwe mu Mavubi kubera inzoga

Niyonzima Sefu yirukanwe mu Mavubi kubera inzoga

0

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko umukinnyi w’ikipe y’igihugu Olivier Niyonzima yahagaritswe igihe kitazwi muri iyi kipe “kubera imyitwarire idahwitse”.

Niyonzima, umukinnyi wo hagati wa AS Kigali, kuwa mbere yatsindiye Amavubi igitego kimwe mu mukino batsinzwemo na Kenya 2 – 1 mu matsinda yo gushaka ticket y’igikombe cy’isi cya 2022.

Ikipe y’u Rwanda imaze igihe itishimiwe n’abafana b’umupira w’amaguru kubera umusaruro mubi muri iki gihe.

Idatatangaje iyo myitwarire idahwitse, FERWAFA yanditse kuri Twitter ko “itazihanganira uwo ari we wese uzagaragaza imyitwarire mibi” mu ikipe y’Amavubi.

Ibi byatumye hari abakunzi b’umupira w’amaguru bongera kugaragaza ko batishimiye iyi kipe n’umusaruro wayo.

Amakuru avuga ko Niyonzima yirukanywe kubera ibikorwa bwite yagiyemo hanze ya hoteli bacumbikiwemo i Nairobi atabiherewe uburenganzira, nyuma y’umukino batsinzwemo na Kenya.

Ferwafa yemeje ko yashatse gusohoka aho bacumbitse ngo ajye kunywa inzoga yimwa uruhushya ararwiha ajya kuzinywa.

Niyonzima uzwi ku izina rya Sefu, ntacyo aratangaza kuri iki cyemezo cya FERWAFA cyo kumuhagarika mu ikipe y’igihugu.

Amavubi ni aya nyuma mu itsinda E ryo gushaka ticket yo guhagararira Africa mu gikombe cy’isi cya 2022 muri Qatar, amaze gukina imikino itandatu, yatsinzwe itanu, anganya rimwe.

Kuva uyu mwaka watangira, Amavubi amaze gukina imikino yose hamwe 13, yatsinze itatu itsindwa itandatu, isigaye irayinganya.

Umusaruro w’Amavubi n’ibibazo bitandukanye byagiye bivugwa muri FERWAFA byatumye abakunzi b’umupira w’amaguru kenshi banenga iyi kipe y’igihugu, ndetse benshi bagaragaje kwibaza impamvu Niyonzima yirukanywe muri iyi ikipe.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleIkarita y’itangazamakuru ibaye ikibazo mu Rukiko rw’Ikirenga
Next articleCyuma Hassan yahamijwe icyaha kitaba mu Rwanda
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here