Home Politike Umunyamakuru Theoneste afunzwe mbere yo guhitisha ikiganiro cy’abatavugarumwe na Leta

Umunyamakuru Theoneste afunzwe mbere yo guhitisha ikiganiro cy’abatavugarumwe na Leta

0

Mbere y’amasaha make ko ku muyoboro wa youtube “Umubavu TV” haca ikiganiro cy’abatavuga rumwe na leta y’ u Rwanda, umuyobozi wayo yatawe muri yombi ashinjwa gutangaza amakuru y’ibihuha agamije guteza imvururu muri rubanda.

Amakuru ava mu rwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha yemeza ko kuri uyu wa gatati taliki y 13 Ukwakira 2021, Nsengimana Theoneste umuyobozi w’umuyoboro Umubavu TV ari mu bantu 6 bafashwe n’urwego rw’igihughu rw’ubugenzacyaha RIB.

Nsengimana Theoneste afunzwe nyuma y’iminsi ku muyoboro we wa youtube hacaho amashusho atumira abantu gukurikirana ikiganiro cy’abatuvuga rumwe b’ubutegetsi bw’u Rwanda kivuga ku bantu bafungiwe mu Rwanda, abo bavuga ko baburiwe irengero n’abandi bivugwa ko bari kubatabariza.

Abamamaje iki kiganiro binagaragara ko aribo bazagikora nubwo bavuga ko ari abanyepolitiki batavuga rumwe na leta y’ u Rwanda, lwta yo ntibemera nkabanyepolitiki ahubwo benshi muri bo ibashinja ibyaha bitandukanye birimo guhakana no guofobya Jenosidw yakorewe Abatutsi.

Iki kiganiro kizaca kuri uyu muyobora kuri uyu wa kane taliki ya 14 Ukwakira 2021 saa sita z’amanywa ku isaha ya Kigali, kizavuga kuri Kizito Mihigo, Rusesabagina Paul, Cassien Ntamuhanga, Iryamugwiza Idamange n’abandi.

RIB ntiyatangaje ko hari isano riri hagati y’ifatwa rye n’iki kiganiro yiteguraga gutambutsa.

Nsengimana Theoneste n’umuyoboro we wa Youtube bagiye bashyirwa mu majwi na benshi kenshi bashinjwa guha ijambo abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe abatutsi, ibintu we atahwemye guhakana avuga ko impamvu za politiki arizo ziba zibiri inyuma.

Muri Mata 2020, Nsengimana Theoneste nabwo yatawe muri yombi ashinjwa icyaha cy’uburiganya no kunyuranya n’amabwiriza yo kurwanya ikwirakwiza ry’icyorezo cya COVID-19. Urukiko rwamugize umwere ku byaha byose yari akurikiranyweho.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articlePerezida Kagame yababariye Dr. Habumuremyi Pierre Damien
Next articleImibare Afurika itanga y’abanduye Covid-19, WHO/OMS ntiyemera
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here