Home Ubutabera Nta munyarwanda ugishakishwa n’urukiko mpuzamahanga kubera Jenoside

Nta munyarwanda ugishakishwa n’urukiko mpuzamahanga kubera Jenoside

0

Umushinjacyaha w’urwego rwasigaye ruca imanza zasizwe n’urukiko rwa Arusha yatangaje ko abashakishwaga n’uru rwego bose kubera ugekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994  ubu bose ibyabo bisobanutse, nyuma y’uko bamenye neza ko babiri bari bagishakishwa na bo bapfuye.

Uru rwego ruzwi nka International Residual Mechanism for Criminal Tribunals (IRMCT) rwatangaje ko iperereza ryarwo “ryageze ku bihamya” ko Ryandikayo na Charles Sikubwabo bombi bapfuye mu 1998.

Aba babiri ni aba nyuma bari basigaye bashakishwa n’ubu bucamanza mpuzamahanga ngo baburanishwe ku ruhare bakekwaho muri jenoside yakorewe abatutsi, mu gikorwa cyatangiwe n’icyahoze ari Urukiko rwa Arusha.

Mu itangazo rya ruriya rwego rwa IRMCT, umushinjacyaha warwo Serge Brammertz yavuze ko “akazi karekare kari ako kumenya aho bari no kubata muri yombi.”

Yemeza ko ibyo byarimo ingorane nyinshi zirimo n’ubushake bucye bw’ibihugu bahungiyemo. Umwe mu baheruka gufatwa bashakishwaga n’uru rwego ni Félicien Kabuga.

Brammertz ati: “Nishimiye ko uyu munsi, ako kazi kageze ku iherezo ryiza. Mu buryo bwihariye, abahigwaga bose n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ubu ibyabo bizwi uko byagenze.”

Brammertz ariko yibutsa ko hari abandi bantu barenga 1,000 bagishakishwa n’inkiko zo mu Rwanda ku byaha bya jenoside yakorewe Abatutsi. Akavuga ko akazi k’ubutabera kuri jenoside yakorewe Abatutsi kazarangira neza “ari uko abayikoze bose baciriwe imanza”.

Mu bantu 93 bakorewe inyandiko z’ibirego n’icyahoze ari urukiko rwa Arusha, bamwe barafashwe baraburanishwa, Ryandikayo na Sikubwabo nibo bari batarafatwa cyangwa ngo ibyabo bimenyekane.

IRMCT ivuga ko kuva mu 2020 hafashwe abantu babiri: Félicien Kabuga wafatiwe i Paris, muri Gicurasi(5) 2020, na Fulgence Kayishema i Paarl muri Africa y’Epfo muri Gicurasi 2023. Umwaka ushize uru rwego rwemeje ko Aloys Ndimbati, undi washakishwaga yapfuye mu 1997 aguye mu burasirazuba bw’u Rwanda.

Uru rwego kandi rwemeje ko abandi bane, Augustin Bizimana, Protais Mpiranya, Phénéas Munyarugarama, Aloys Ndimbati bapfuye, none uyu munsi rwemeje ko na Ryandikayo na Charles Sikubwabo nabo bapfuye.

Imyaka 26 bashakisha abapfuye

‘Sikubwabo yaguye i N’djamena’

Sikubwabo wahoze ari umusirikare mu ngabo z’u Rwanda akakivamo afite ipeti rya Adjutant-Chef nk’uko uru rwego rubivuga, yabaye ‘bourgmestre’ wa komine Gishyita mu cyahoze ari Kibuye umwanya yari ho muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yashinjwaga gukora jenoside no gushishikariza Interahamwe kwica Abatutsi bari bahungiye mu nsengero, ku bitaro n’izindi nyubako rusange.

Yashinjwaga uruhare mu bwicanyi ku Batutsi bari bahungiye muri stade ya Kibuye, kuri kiliziya ya Mubuga, no mu tundi duce tw’ahitwa mu Bisesero ku Kibuye, ahiciwe Abatutsi babarirwa mu bihumbi nk’uko uru rwego rubivuga.

Uyu munsi rwemeje ko Sikubwabo n’umuryango we bahungiye mu cyahoze ari Zaire – DR Congo ubu – bakaba mu nkambi ya Kashusha, nyuma kubera imirwano yahabereye akaburana n’umugore we n’abana, bo baje gutaha mu Rwanda.

Uru rwego ruvuga ko Sikubwabo we yakomeje akagera muri Congo-Brazzaville, na Centrafrique, mbere yo kugera muri Chad ahagana mu 1997.

Uru rwego ruvuga ko “iperereza ryimbitse” ryemeza ko Sikubwabo yapfiriye i N’djamena mu murwa mukuru wa Chad mu 1998 akaba ari naho ashyingurwa mu muhango witabiriwe n’abantu bacye. Imva ye mu irimbi rusange ngo ntiyashyizweho ikimenyetso, kandi nyuma iryo rimbi ryaje kwangizwa n’imyuzure.

‘Ryandikayo yaguye i Kishasa’

Uru rwego rw’ubucamanza rwatangaje ko Ryandikayo wari umucuruzi wa restaurant afite n’uruganda rw’amatafari iwabo ku Kibuye na we yashinjwaga ibyaha bya jenoside yakoreye mu cyari komine Gishyita ku Kibuye.

Ibyaha birimo kwica n’uruhare mu kwica ibihumbi by’Abatutsi bahungiye muri kiliziya ya Mubuga, n’iya Murangara, n’ahatandukanye mu Bisesero.

Uru rwego ruvuga ko Ryandikayo na we yahungiye mu cyahoze ari Zaire mu nkambi ya Kashusha, ariko yagiye kuva mu Rwanda muri Nyakanga(7) 1994 afite uburwayi.

Muri Congo, uru rwego ruvuga ko yaje kwinjira mu nyeshyamba za FDLR, ariko nyuma akaza kwerekeza i Kinshasa aho uru rwego ruvuga ko iperereza ryarwo ryemeza ko ari ho yapfiriye mu 1998 azize uburwayi.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleIkigonderabuzima cya Mukarange gifasha abagabo baryamana n’abo bahuje igitsina barenga 200 kwirinda Sida
Next articleIshyaka Greeen Party ryahiguye 70% ry’ibyo ryari ryarahize
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here