Home Politike Nta mushinwa Perezida Kagame yirukanye mu Rwanda

Nta mushinwa Perezida Kagame yirukanye mu Rwanda

0

Umuvugizi wa leta y’u Rwanda yahakanye inkuru itari ukuri yakwiriye cyane ku mbuga nkoranyambaga ko Perezida Paul Kagame yategetse ko Abashinwa 18 boherezwa iwabo.

Ku mbuga nkoranyambaga, inkuru zimwe z’ibinyoma zigamije kuyobya zirakwirakwira zikemerwa na bamwe bakanazihererekanya, cyane cyane mu gihe nk’iki hari umwuka mubi hagati ya DR Congo n’u Rwanda.  

Ubutumwa bwatangajwe kuri kuri Twitter buvuga iriya nkuru ku Bashinwa mu Rwanda ubu bumaze gukwizwa (retweets) inshuro hafi 8,000 kandi bukundwa (likes) inshuro zirenga 26,000.   

Bwatangajwe ku wa mbere na konti yitwa Eye Witness Malawi imaze amezi macye ifunguwe kuri Twitter, ariko ukurikiye neza usanga ari ubutumwa bumaze imyaka ibiri bitangajwe bwa mbere.

Kuri Twitter, umuvugizi wa leta y’u Rwanda Yolande Makolo yasubije umunyamakuru Sophie Mokoena wa SABC yo muri Africa y’Epfo, amubwira ko iyo nkuru ari ikinyoma.

Si ubwa mbere Makolo avuga ko ubu butumwa atari ukuri kuko yabikoze no mu 2020.

Kuri iyi nshuro ubu butumwa bwari bwahinduweho amwe mu magambo ariko ari bumwe. Gusa burimo amakosa y’imyandikire nka “grubbing land” aho kuba “grabbing land”.

Ntihazwi neza impamvu bwongeye kugaruka ubu.  

Mu Rwanda, mu kwezi kwa Mata(4) hafunzwe Umushinwa nyuma y’amashusho yagaragaye akubita umuturage amuhambiriye ku giti mu burengerazuba bw’igihugu.  

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleCongo: Gen Muhoozi yasubije umudepite wamwise umwanzi w’Igihugu
Next articleImihanda imwe yo mu mujyi wa Kigali yatangiye guharirwa abazitabira CHOGM gusa
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here