Nyuma y’aho inama y’abaminisitiri yemeje ko isaha yo gutangiriraho akazi mu Rwanda ari isaha ya saa tatu za mu gitondo, perezida w’urukiko rw’ikirenga Nteziryayo Faustin yemeje ko n’imanza mu nkiko zose zo mu Rwanda zizajya zitangira kuri iyi saha.
Ni amabwiriza mashya ya perezida w’urukiko rw’ikirenga yerekeye isaha yo gutangira iburanisha mu nkiko no gukorera mu rugo cyangwa ahandi hantu ku bakozi bo mu rwego rw’ubucamanza.
Aya mabwiriza avuga ko iburanisha rigomba kujya ritangira saa tatu ariko ko abacamanza, abanditsi b’inkiko n’abandi bakozi b’inkiko bagomba kugera ku kazi saa mbiri za mugitondo.
Ingingo ya kane y’aya mabwiriza ivuga ko nta rubanza rugomba kuba mbere y’isaha ya saa tatu za mugitondo.” Mu gukora gahunda y’iburanhisha urubanza rwambere rushyirwa saa tatu (9h00) za mugitondo zuzuye. Ku zindi manza zikurikiyeho Urukiko rugena amasaha ababuranyi bazitabiraho.”
Aya mabwiriza anagena ibijyanye no gukorera mu rugo ku mukozi w’urwego rw’ubucamanza mu ngingo yayo ya gatandatu.
 Umuyobozi wo ku rwego rwambere niwe ugenzura abakozi akuriye bakoreye mu rugo cyangwa ahandi hantu niba bubahirije amasaha y’akazi n’umusaruro batanze.
Ubusanzwe hari imanza zatangiraga mbere y’iyi saha ariko minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo nayo iherutse kwibutsa abakozi ba leta ko ishingiye ku mabwiriza y’inama y’abaminisitiri yo mu Ugushyingo yahinduye amasaha y’akazi akava kuri 45 akagera kuri 40 ko guhera taliki ya mbere Mutarama 2023, isaha yo gutangiriraho akazi ari saa tatu ariko kugera ku kazi bikaba saa mbiri za mugitondo.