Home Amakuru Nta wahirika ubutegetsi muri Uganda ngo amare umunsi -Gen Muhoozi

Nta wahirika ubutegetsi muri Uganda ngo amare umunsi -Gen Muhoozi

0

Umuhungu w’umukuru w’igihu cya Uganda, Yoweri Museveni, avuga ko igisirikare cya Uganda bitagitwara umunsi kugirango birukane abagerageza guhirika ubutegetsi nk’uko biheruka gukorerwa Prezida wa Guinea Alpha Condé.

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, asanzwe ari umugaba w’ingabo  zirwanira ku butaka, abicishije    kuri twitter avuga ko mu gihe abasirikare baba bagumutse “bashyirwa ku murongo”.

Kuri ubwo butumwa yashizeho n’ifoto ya Col Mamady Doumbuya,umusirikare  wayoboye ihirikwa ry’ubutegetsi muri Guinea.

Mu cyumweru gishize, Perezida Museveni yahamagariye abahiritse ubutegetsi muri Guinea “kuvaho”, avuga ko ibyo bakoze ari “ugutera intambwe basubira inyuma”.

Yabwiye ikinyamakuru cy’Abafaransa France 24 ati “byabagaho mu myaka y’ 1960 – byari mu bifite uruhare runini mu bibazo bya Afurika, rero iryo hirikwa ry’ubutegetsi ndaryamaganye”.

Alpha Condé – Prezida wa Guinea yari manda ye ya gatatu yahiritswe  ku butegetsi itariki 5 z’uku kwezi n’abasirikare bagize urwego kabuhariwe, bamushinja igitugu na ruswa.

Iryo hirikwa  ry’ubutegetsi ryamaganywe cyane n’ibihugu byo mu burengerazuba  bwa Afrika, ariko abanya Guinea benshi bererekanye ko bashyigikiye gukurwako k’uwari umukuru w’igihugu w’imyaka 83, ariko bagasaba igisirikare gusubiza ubutegetsi mu maboko y’abasivili.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbagabo bakubitwa n’abagore ni inganzwa – Minisitiri Bamporiki
Next articleAbanya Ethiopia bagiye gukora agashya mu biro bya Joe Biden
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here