Home Amakuru Ntawemere kujya no kuva mu Karere ka Rubavu

Ntawemere kujya no kuva mu Karere ka Rubavu

0

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yatangaje ko ingendo ziva n’izijya mu Karere ka Rubavu zibujijwe guhera kuri uyu wa kane taliki ya 17 Kamena 2021.

Icyi cyemezo iyi minisiteri igifashe nyuma yo kubona ko ubwandu bushya bwa Covid-19 muri aka Karere buri kwiyingera cyane.

Usibye ibi byemezo bireba abashaka kujya no kuva mu Karere ka Rubavu bizagira ingaruka no kubasanzwe bahatuye kuko amasaha yo kugera mu rugo yakuwe kuri saa tatu z’ijoro ashyirwa saa moya.

Iki cyemezo cyo kugera mu rugo saa moya z’ijoro kirareba kandi abaturage bose bo mu Karere ka Rutsiro n’abo mu Mirenge ya Cyanika, Kagogo, Kinyababa, Butaro, Kivuye na Bungwe yo mu Karere ka Burera n’Imirenge ya Rubaya Cyumba na Kaniga yo mu Karere ka Gicumbi.

Iki cyemezo cyanafatiwe kandi Imirenge ya Matimba, Musheri, Rwempasha, , Tabagwe, Karama na Kiyombe.

Iii byemezo iyi minisiteri ibifashe nyuma y’iminsi ine hateranye inama y’abaminisitiri yari yashyizeho isaha ya saa tatuz’ijoro kugera mu rugo inarekeraho ngendo zose zijya n’iziva mu Turere twose tw’Igihugu.

Akarere ka Rubavu kaza mu Turere dufite umubare mwishin w’abandura icyorezo cya Covid-19 kimwe n’umujyi wa Kigali n’utundi turere tumwe na tumwe dukora ku bihugu by’abaturanyi.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleGutinda mu bwogero byasubikishije urubanza rwa Idamange
Next articleSankara yasabiwe gufungwa imyaka 25

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here