Home Ubutabera Ntiturwanya gusambanya abana, turwanya kubatera inda kandi sicyo kibazo- Ingabire M. Immaculée

Ntiturwanya gusambanya abana, turwanya kubatera inda kandi sicyo kibazo- Ingabire M. Immaculée

0
Ingabire Marie Immaculee, Umuyobozi wa Transparent International Rwanda

Tugenda gusa twitaye ku mwana wabyaye, kandi buriya gutwara inda ni ingaruka si cyo cyaha dukwiye guhangana nacyo.  Ntabwo dukora ubukangurambaga bwo kurwanya isambanywa, dukora ubwo kurwanya guterwa inda. Tubwira abantu bose usibye ba nyir’ubwitwe. Ntabwo ushobora kurinda umuntu mugihe we ubwe adashyizeho ubwo bushake.

Ingabire Marie Immaculee, Umuyobozi wa Transparent International Rwanda

Ibi ni bimwe mu bigarukwaho na Ingabire Marie Immaculee umuyobozi wa Transparent International Rwanda aho avuga ko inzego zishinzwe kurengera umwana no kurwanya ihohoterwa zidakora ibyo zagakwiye gukora kuko we asanga bashishikazwa no kurwanya iterwa ry’inda aho kuta ku kurwanya gusambanywa.

Abajijwe impamvu imibare y’abahura n’ihohoterwa ndetse n’abatwara inda igenda yiyongera kandi ingamba n’ababirwanya byariyongereye,  Madamu Ingabire yavuze ko abafata izo ngamba n’abarwanya ihohoterwa ry’abangavu n’ingimbi bose babikora nabi.

Yagize ati “Atabwo ushobora kurinda umuntu we adashyizeho ake ko kwirinda, ntibishoboka. Abana b’abakobwa batwaye inda, tubafata nk’abahohotewe gusa, ariko ntitubafate nabo nk’abagomba kwirinda. Niba umwana w’umukobwa umaze kuba umwangavu adashobora gukora mu muriro kuko atinya ko yapfa, kuki adatinya gusambana kuko yakurizamo guterwa inda n’izindi ngaruka zikomeye? Ni ikigaragara ko n’ababyeyi dufite ikibazo.”

Uyu mubyeyi w’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu, avuga ko igisubizo cy’icyo kibazo ari uko byamenyekanye ko bitaga ku bitari ibikwiye kwitabwaho mbere y’ibindi ngo bagiye kwicara bahindure imikiorere. Yagarutse ku butumwa Madamu Jannette Kagame aherutsekuabwira abana b’abakobwa ko aribo ba mbere bo kwirinda, nibo bambere bagomba kumenya uburemere bw’ingaruka bazagira.

Zimwe mu mpamvu zituma ibyahaaby’ihohoterwa bipfundikirwa ntibihanwe, ni uko habaho guhishira uwakoze icyaha bitewe n’ibyo uwakoze ihohoterwa yijeje umuryango w’uwahohotewe. Bituruka ku uwahohotewe ubwe yanga gutanga uwamuhohoteye ngo ahanwe, imiryango nayo ikabicocera mu midugudu aha ngo batiteranya. https://www.youtube.com/watch?v=_8C-9IyN2e8&feature=youtu.be

Ni mu gihe hatangira ibikorwa bizakorwa mu minsi 16 y’ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa.

Ubukangurambaga buzakorwa muri iyi minsi buzabera mu Karere ka Kamonyi ku wa 27 Ugushyingo, muri Kigali Car Free Day ku wa 29 Ugushyingo, Rulindo ku wa 4 Ukuboza, Rwamagana ku wa 8 Ukuboza no mu Karere ka Gasabo ku wa 10 Ukuboza 2020.

Mporebuke Noel

 

 

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbakora umwuga w’uburaya barasabwa gutinyuka bakavuga ihohoterwa bakorerwa-AJPRODHO
Next articleAbagera kuri 43 biciwe mu gitero kiswe ndengakamere

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here