Home Ubuzima Ntiwemerewe gukuramo inda watewe na so wanyu

Ntiwemerewe gukuramo inda watewe na so wanyu

0

Itegeko rigena ibyaha n’ibihano mu Rwanda ryo mu 2018, rivuga ko gukuramo inda mu Rwanda ari icyaha, ariko ko hari abashobora gukuramo inda ntibakurikiranwe n’amategeko.

Mu badakurikiranwa n’amategeko mu gihe bakuyemo inda, harimo abatewe inda ari abana bari munsi y’imyaka 18, abafashwe ku ngufu, uwashyingiwe ku ngufu, abatewe inda n’abo bafitanye isano ya hafi, ndetse n’igihe icyemezo cyo gukuramo inda cyafashwe na muganga wemewe, bitewe n’ibyago yabonye inda ishobora guteza.

Ku ngingo yo kwemererwa gukuramo inda ku bafitanye isano rya hafi, hari bamwe badasobanukiwe uko ayo masano abarwa, kuko hari n’abagera imbere ya muganga, ariko bagasanga isano bafitanye ritabemerera gukuramo inda.

Kamagaju Beatha (izina twamuhaye), utuye mu Murenge wa Gisozi, yatubwiye ko ari umwe mu bangiwe gukuramo inda ageze kwa muganga, asobanurirwa ko itegeko ritamwemerera. Ati: ‘’Nagiye nzi ko rwose bitari buze kugorana kuko uwanteye inda mufata nka data umbyara. Ni murumuna wa papa, ariko tugezeyo batubwiye ko bidashoboka, ko mubo itegeko ryemerera ntarimo, ngo kereka niba yaramfashe ku ngufu. Kandi ntabwo yamfashe ku ngufu, twari dusanzwe turyamana ni uko numvaga kubyarana byaba bikabije.’’

Hari n’abandi usanga bafata amasano y’abantu uko atari, aho usanga bamwe mu babyeyi babwira abana ko kanaka ari mushiki we, musaza we, kuko bareranywe gusa ariko ugasanga mu masano bitandukanye cyane.

Umurungi Jeanne, umubyeyi w’umwana w’imyaka 22, we kugeza ubu yemeza ko umukobwa we yabyaranye na musaza we, ibintu yise ‘’ishyano’’, n’ubwo ngo yagerageje kubyakira. Agira ati ‘’Ishyano ryaguye mu muryango, abana bavukana barabyarana. Umukobwa wajye yatewe inda n’umwana wa murumuna wanjye, ni jye wamureze nyina akimara kwitaba Imana, barakurana, ariko natangajwe no kumva ko inda ye batakwemera ko ivamo.’’

N’ubwo benshi bitiranya amasano abantu bafitanye, itegeko rivuga ko uwemererwa gukuramo inda, ari uwayitewe n’uwo bafitanye isano kugera ku gisanira cya 2 gusa.

Dr Anicet Nzabonimpa, inzobere mu bijyanye n’ubuzima bw’umubyeyi n’umwana, avuga ko ibisanira bishingirwaho mu kwemererwa ko umuntu akurirwamo inda, bishingira mu gusesengura amaraso ahuye n’aho umuntu ahurira n’undi. Aha rero igisanira kigomba kuba ku rwego rwa mbere cyangwa urwa kabiri.

Akomeza avuga ko byakoroha umuntu abibaze akoresheje intambwe. Ati ‘’Umwana na Se, hagati yabo harimo intambwe imwe, uva ku mubyeyi ugera ku mwana. Uwo inda yemerewe kuvamo. Umwana na Sekuru, hagati yabo harimo intambwe ebyiri, iyo nda nayo yemerewe gukurwamo. Ariko umwana na se wabo, ziba zarenze intambwe 2, kuko uva ku mwana ukajya kuri se (1), ukava kuri se ukanyura kuri sekuru (2), kugira ngo ugere aho bahurira na se wabo. Iyo uvuye kuri sekuru ujya kuri se wabo, utera intambwe ya gatatu, aho itegeko ntiribyemera kuko ibisanira biba byageze kure.’’

Ese byateza ibihe byago ku mwana wavuka?

N’ubwo bifatwa nk’amahano mu muco nyarwanda, kubyarana na nyokorome, mubyara wawe, so wanyu, nyogosenge cyangwa nyoko wanyu, ngo nta ngaruka bigira ku mwana uzavuka.

Dr Anicet Nzabonimpa, avuga ko ubushakashatsi bunyuranye bwakozwe n’abahanga ku bijyanye n’uturemangingo mbonera n’umuntu (Genes) ku masano y’amaraso abantu bagirana, iyo byamaze kurenga igisanira cya kabiri umwana nta kibazo agira. Gusa ku gisanira cya mbere n’icya kabiri, umwana ashobora kugira ibibazo binyuranye mu mikurire munda na nyuma yo kuvuka, aho ashobora kuvuga hari ibice by’umubiri we bituzuye, afite ubwenge butiremye neza cyangwa n’ubusembwa bunyuranye.

Bigenda bite iyo ukuramo inda yatanze amakuru atari yo?

Me Salim Steven Gatali, Umunyamategeko w’umwuga, avuga ko mu gihe ukuramo inda yatanze amakuru atari yo ku muganga, akurikiranwa ku giti cye.

Ati: ‘’Muganga agendera ku makuru yahawe n’uje gukuramo inda. Iyo rero bibaye ngombwa ko bikurikiranwa n’icyaha, uwakuyemo inda akurikiranwa ku giti cye, kuko muganga aba afite inyandiko uwo yahaye serivisi yasinyeho, yemeza ko amakuru yose yatanze ari ukuri. Iyo icyaha kimuhamye, ahanwa hakurikijwe ingingo ziteganywa n’amategeko, ku cyaha cyo gukuramo inda binyuranije n’amategeko’’.

Ntibihagije kuba wujuje ibiteganywa n’amategeko kugira ngo ukuremo inda, kuko ugomba kuyikurirwamo na muganga wemewe. Ibi birinda ibyago binyuranye bishobora gukurikiraho, mu gihe wagerageje kuyikuriramo ubwawe cyangwa ukoresheje uburyo bwa magendu. Itegeko rivuga kandi ko inda ikurwamo, itagomba kuba irengeje ibyumweru 22.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleYakangishijwe kwicwa aceceka ihohoterwa yakorewe
Next articlePerezida Touadéra yageze i Kigali
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here