Home Amakuru Nyabugogo: Inkongi y’umuriro yafashe Isoko n’akabari byo kuri City Valley

Nyabugogo: Inkongi y’umuriro yafashe Isoko n’akabari byo kuri City Valley

0

Mu masaa Sita z’amanywa zo kuri iki cyumweru tariki 6 Nzeri 2020, ahazwi nka City Valley hibasiwe n’inkongi y’umuriro yibasiye cyane isoko ry’imboga n’akabari bihereye Nyabugogo.

Aka gace kafashwe n’inkongi kegeranye n’ isoko rirangurirwamo imyaka mu masaha ya mugitondo rizwi nko kwa mutangana rimaze iminsi rifunzwe kubera Coronavirus. Mu by’ukuri icyateye inkongi ntikiramenyekana.

Iyi nyubako yafashwe n’inkongi ihereye kandi mu karere ka Nyarugenge mu murenge ni Muhima, mu kagari ka Nyabugogo, mu mudugudu w’Ubucuruzi. Abaturage babonye inkongi itangira, bamwe bavuga ko umuriro wavuye mu gice cy’ahari akabari abandi bakavuga ko byaturutse mu isoko.

Inzego zishinzwe kuzimya umuriro zahageze zifatanya n’abaturage kuzimya ngo hagire ibyo barokora, ariko umuriro wakomeje kwangiza cyane bimwe mu bice by’akabari ka City Valley.

 

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleNyuma y’ifatwa rya Paul Rusesabagina, amakuru agezweho
Next articlePerezida Paul Kagame yavuze kuri Rusesabagina, Kabuga Felicien, asubiza n’abamubitse

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here