Home Ubuzima Nyagatare: Abenshi bavana ubwandu Uganda

Nyagatare: Abenshi bavana ubwandu Uganda

0
Abanyamakuru bibumbiye mu ishyirahamwe ABASURWA, ubwo bageraga i Nyagatare (foto ABASIRWA)

Intara y’Iburasirazuba, ni imwe mu ntara z’u Rwanda zikora ku gihugu cya Uganda kandi ikaba ifite Imirenge ihana imbibe nigihugu cy’ubugande. Ari naho abayobozi b’ibitaro bya Nyagatare bahera bivuga ko impamvu imwe mu mirenge ikagize ufite abantu bafite ubwandu bwa SIDA bituruka ku kuba hari urujya n’uruza kuri uwo mupaka.

Abanyamakuru bibumbiye mu ishyirahamwe ABASURWA, ubwo bageraga i Nyagatare (foto ABASIRWA)

Ibyo babitangarije abanyamakuru bibumbiye mu ishyirahamwe ryabo rirwanya Sida n’izindi ndwara, ku wa 6, ubwo basuraga ako Karere, muri gahunda bakora buri gihe bagamije kureba uko ubuzima bw’abanyarwanda bwifashe ndetse nuko serivisi z’ubuzima zibageraho cyane cyane gahunda yo ukumira icyorezo cya Sida.

Abakoraga uburaya bafashe ingamba

Nubwo ariko bamwe mu bakora uburaya i Nyagatare bavuga ko batacyemerera gukora imibonano mpuzabitsina abakiriya banga gukoresha agakingirizo, ngo hari abakora uburaya bageraho bakemera gukora imibonano mpuzabitsina nta gakingirizo kubera ubukene no kubura abakiriya. Itsinda ry’indaya z’i Nyagatare riti”Hari bagenzi bacu bageraho bakemera gukora imibonano mpuzabitsina nta gakingirizo kubera ko ategereza umwanya munini umukiriya wemera agakingirizo akamubura kandi yenda abana baburaye.”

cyakora, bamwe bavuga ko ntawabona cyangwa ngo abe yumva ububi bwa Virusi itera Sida maze ngo abure gufata ingamba zo kwirinda Sida:“Ntitucyemera gukora imibonano mpuzabitsina nta gakingirizo kuko twamenye ingaruka mbi z’imibonano mpuzabitsina idakingiye.Abagabo badakoresha agakingirizo baba bafite virusi itera Sida.Iyo yanze ko dukoresha agakingirizo acaho na njye nkacaho.”

Uhagarariye Ishyirahamwe ry’abahoze n’abakora umwuga w’uburaya avuga ko nyuma yo kuva ku muhanda ubu ubuzima bumeze neza ndetse agira n’inama abandi batarabireka ku mureberaho, akababebera icyitegererezo.

Umwe mu baganga bo mu bitaro bya Nyagatare ukurikirana umunsi ku wundi ababana n’ubwandu bw’agakoko gatera Sida, avuga ko indaya ari itsinda ry’abantu rifite ibyago byinshi byo kwandura virusi itera Sida kurusha andi matsinda. Ibi biterwa nuko indaya ari abantu bakora imibonano mpuzabitsina inshuro nyinshi kandi n’abantu batandukanye barimo abanduye VIH/SIDA.

Naho mu kigo nderabuzima cya Ntoma ho mu Murenge wa Musheri muri aka karere ho ngo bakorana bya hafi n’abajyanama b’ubuzima bagera 132 muri uyu Murenge wa Musheri giherereyemo, hakaba habarurwa imiryango igera kuri 250 ibana n’ubwandu bw’agakoko gatera Sida, bakaba bafite imiryango igera 150 ifata imiti ku buryo buhoraho. Naho indi miryango igera 100 ntabwo ifata imiti nk’uko bikwiye bakaba bitabwaho no guhugurwa kugira ngo nabo bafate imiti uko bikwiye nk’uko byatangajwe na Wibabara Jolly umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Ntoma.

Yakomeje agira ati “mbere hari imbogamizi ya bamwe mu baturage bambukaga bakajya mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda bakavayo baranduye baranazahaye cyane bikagorana kugira ngo a kandi ugasanga bamwe na bamwe batemera gufata imiti“. bitangazwa ni ibitaro bya karere ka Nyagatare nuko mu bageze ku bantu bagera kuri 402 bakuru hakiyongeraho abana bagera kuri 21 bari munsi y’imyaka 15, naho kubafata imiti mu karere kose bagera 6,143 muri aba baturage bose abagera kuri 53% baturuka mu Murenge wa Karangazi aho byegeranye cyane n’Umurenge wa Matimba nawo ufite umubare urihejuru ku bafite ubwandu.

Mushabe David Claudian Umuyobozi wa Karere ka Nyagatare yabwiye abanyamakuru ko mu buzima hari umwihariko ukomeye wo gukomeza gukangurira abaturage batuye muri Nyagatare kurushaho kwipimisha agakoko gatera virusi itera Sida.

Dore ko aka karere ari kamwe mu turere dukora ku mipaka y’ibihugu bibiri,Mushabe yakomeje avuga ko banarushaho gukangurira abaturage bafata imiti kuyifatira igihe no kuyifata uko bikwiye.

Twabibutsa ko ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’ubuvuzi (Rwanda Bio-Medical Center) bugashyirwa ahagaragara mu mwaka wa 2010 buragaragaza ko mu bakora uburaya ,umuntu umwe kuri babiri aba yanduye virusi itera Sida

Komezusenge Jimmy

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleKacyiru: Abakora umwuga w’ububumbyi ntibakozwa iby’amoko
Next articleJeannette Kagame yashinganishije Intwaza

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here