Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Rwimiyaga, bavuga ko babeshywe ko bahawe akagali ka Karushuga kandi katabaho bityo bakomeza kukizera kandi ntacyo kabafasha kuko katagira kashe (cachet/stamp) nk’utundi tugari ntikanabe ku ikarita y’Akarere ka Nyagatare n’ubwo gafite ibendera n’ibindi biranga inzu z’ubutegetsi.
Aka Kagari gaherereye hafi ya Pariki y’Akagera, hafi y’umupaka uhuza u Rwanda na Tanzania.
Abaturage bagaturiye bavuga ko ako kagari ka baringa kamaze imyaka itanu gahari n’ubwo ntacyo kabafasha kubera ko hari ibyangombwa by’ingenzi kadafite birimo na kashe.
Aba baturage bavuga ko umuturage ugiye kuhasaba serivisi isaba kashe bamwohereza kuyishakira ku tundi tugari twemewe muri uyu Murenge.
Umwe yagize ati “Akagari kacu nta byangombwa kagira.Ibyangomwa bya leta tujya kubishakira mu kagari ka Kirebe, niho badutereraho kashi(cachet/stamp).Ubwo ni ukuvuga ngo akagari kacu nta byangombwa byuzuye gafite.”
Undi nawe yakomeje gira ati “Akagari kacu ni ak’akaryogo.Impamvu ari akaryogo,ni uko nk’iyo ushaka ikarita ya mutiweli y’umwana bakohereza ku kagali ka kirebe ngo abe ariho bayiguha iriho kashi”
Aba baturage bavuze ko bakeneye ko ubuyobozi bubakura mu rujijo bukemeza niba ari akagari kemewe kagahabwa uburenganzira bwo gutanga servisi gafite n’ibikoresho bihagije cyangw aniba katemewe kagakurwaho ntigakomeze kuyobya abaturage.
Akagari ka Karushuga ntaho kanditse mu tugari tugize akarere ka Nyagatare. Ibintu abaturage baheraho bavuga ko byakozwe mu nyungu z’abantu ku giti cyabo.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare,Gasana Stephen,yemereye radio Flash ko akagali ka Karushinga kataba ku ikarita ariko ko kashinzwe mu rwego rwo kwegereza abaturage serivisi
Umuyobozi w’Akarere ati “Ntabwo kari ku ikarita koko, ni akagari kari kanini tugacamo kabiri mu rwego rwo korohereza abaturage kubona serivisi hafi no korohereza abakayobora kuzuza inshingano.”
Akomeza agira ati “Twigiriye inama, aho twabonaga ari hanini cyane, dushyiraho ibindi biro bigamije gufasha abaturage .Ni mu rwego rwo gufasha abaturage ntabwo ari ukuvuga ngo ni akagari kashyizweho. Twombi dufasha abaturage kubona serivisi ariko ntabwo kari ku ikarita y’Akarere ka Nyagatare.”
N’ubwo uyu muyobozi w’Akarere avuga ko bashyizeho aka bise akagali katemewe n’amategeko ngo korohereze abaturage bajyaga gushakira serivisi kure ntacyo kigeze kabafasha n’ubundi baracyavunika bajya gushaka kashe ku tugari twemewe. Aka kagari ka Karushuga gafite abakozi bahembwa na Leta kimwe n’abandi bakozi b’Utugari twemewe.
Akarere ka Nyagatare ubusanzwe gafite utugari 106, aka Kagari ka Karushuga kahimbwe kakaba ari Akagari k’107, ibi bitandukanye n’ingingo ya gatatu y’itegeko ngenga N° 29/2005 ryo kuwa 31/12/2005 rigena inzego z’imitegekere y’Igihugu cy’u Rwanda.
Iyi ngingo ivuga ko “Umurenge ugabanyijemo Utugari. Utugari tugabanyijemo Imidugudu. Imbibi z’Utugari n’iz’Imidugudu zigenwa n’Iteka rya Minisitiri ufite Ubutegetsi bw’Igihugu mu nshingano ze.” nta teka rya minisitiri rirasohoka rishyiraho aka kagali gashya kamaze imyaka itanu kavutse.