Home Uncategorized Nyamagabe: Umutwe bikekwako ari FLN wishe abantu 2

Nyamagabe: Umutwe bikekwako ari FLN wishe abantu 2

0

Polisi y’Igihugu yatangaje ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatandatu taliki ya 18 kamena 2022, abantu bataramenyekana bikekwa ko ari abo mu mutwe wa FLN bagabye ibitero ku mudoka itwara abantu bica umushoferi wayo n’umugenzi umwe abandi 6 barakomereka. Ibi byabereye mu murenge wa kitabi mu Karere ka Nyamagabe.

Mu itangazo rya polisi ivuga ko abagabye ibi bitero baturutse hanze y’u Rwanda bambuka umupaka utavugwa, gusa ngo ubu bari gushakishwa ndetse n’abakomerekejwe n’ibi bitero bari kwitabwaho.

Umutwe wa FLN wumvikanye cyane mu myaka ishize ugaba ibitero mu majyepfo y’u Rwanda, gusa byaje kurangira batsinzwe n’ingabo z’igihugu n’abari bawukuriye bamwe muri bo barafatwa baraburanishwa inkiko zo mu Rwanda zibahanisha ibihano bitandukanye.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleU Rwanda nta ntambara rushaka- Mukuralinda
Next articleNyuma y’imyaka 5 atagera mu Rwanda Perezida Museveni ategerejwe i Kigali
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here