Urukiko rwa Gisirikare rwahamije Sgt Minani Gervais ibyaha by’ubwicanyi buturutse ku bushake, gukoresha intwaro bidategetswe n’umukuru no kwangiza, kwiba no kuzimiza ku bushake igikoresho cya gisirikare, rumukatira igifungo cya burundu no kwamburwa impeta za gisirikare.
Sgt Minani Gervais, ku wa 13 Ugushyingo 2024, yishe arashe Benemugabo Denis w’imyaka 17, Habumugisha Onesphore w’imyaka 20, Sindayiheba Zephanie w’imyaka 44, Muhawenimana Jonas w’imyaka 35 na Nsekambabaye Ezra w’imyaka 51. Aba bantu yabishe nyuma yo gushyamirana na nyiri akabariko yari yanywereyemo ko mu isantere yo muri Rushyarara mu Mudugudu wa Rubyiruko mu Karere ka Nyamasheke.
Nyuma yo gushwana yasubiye gushaka imbunda aragaruka arasa aba bantu bari mu kabari gusa nyiri akabari we ntiyigize araswa. Ubushinjacyaha bushingiye ku mvugo z’abatangabuhamya, bugaragaza ko Sgt Minani yari yahawe uruhushya rw’iminsi 10 ariko aho kugira ngo ajye mu kiruhuko yigira mu kabari mu gasantere ka Rubyiruko.
Ubushinacyaha bwagaragaje ko yarashe amasasu 60 muri iyo santere, akoresheje imbunda yo mu bwoko bwa SMG-3945.
Sgt Minani yemeye ibyaha aregwa avuga kandi ko abisabira imbabazi. Yasabye Urukiko ko rwazashishoza kuko ngo yabikoze kubera ihohoterwa yari yakorewe.
Nyuma yo gusuzuma imiburanire y’impande zombi, Urukiko rusanga Sgt. Minani ahamwa n’icyaha cyo kwica biturutse ku bushake.
Rugaragaza ko kuba yarishe abantu batanu bigaragaza igikorwa cy’ubugome bityo ko ntanyoroshyacyaha ashobora guhabwa.
Rugaragaza kandi ko kuba Sgt Minani yaravuye aho yari ari akajya gushaka imbunda bisobanuye ko yagize umugambi wo kwihorera.
Urukiko kandi rusanga yarakoze icyaha cyo kurasa nta tegeko ry’umukuru kandi agomba kubihanirwa.
Rwagaragaje ko habayeho impurirane mbonezamugambi.
Itegeko riteganya ko iyo habayeho impurirane mbonezamugambi, umucamanza atanga igihano kiruta ibindi mu byaha akurikiranyweho.
Urukiko rusanga nubwo uregwa asaba kugabanyirizwa igihano, icyaha yakoze cyo kwica abantu batanu ari igikorwa cy’ubugome ndengakamere akaba agomba kubihanirwa, rumuhanisha igifungo cya burundu.
Rwamuhamije kandi icyaha cyo kwiba ndetse no kuzimiza ku bushake igikoresho cya gisirikare kuko yakoresheje imbunda yibye kandi atari ari mu kazi.