Home Ubutabera Nyanza: Urubanza rw’Abayisilamu baregwa iterabwoba rwasubitswe

Nyanza: Urubanza rw’Abayisilamu baregwa iterabwoba rwasubitswe

0

Kuri uyu wa mbere tariki ya 6 Nzeri 2021, Urukiko rukuru urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi rukorera i Nyanza  hatangiye urubanza ruregwamo abagabo batanu b’abayislam baregwa ibyaha bitatu bifitanye isano no gukorana n’umutwe w’iterabwoba witwa Hizbu Tahrir. Ni urubanza rwabaye hifashishijwe ikoranabuhanga kuko ubushinjacyaha n’abaregwa batari ku rukiko.

Abaregwa ni Rurangwa Ibrahim , Kabengera Abdallah, Uwimana Justin Omar, Rumanzi Amran na Nizeyimana Yazid baregwa icyaha cyo gucura umugambi wo kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa Perezida wa Repubulika, ubwinjiracyaha mu cyaha cyo kugirira ubutegetsi buriho cyangwa perezida wa Repubulika n’icyaha cy’iterabwoba rishingiye ku nyungu z’idini cyangwa ingengabitekerezo.

Ubushinjacyaha bwasobanuye ibirego burega aba bagabo batanu bose b’abayislam ko bishingiye kuba bari mu mutwe w’iterabwoba witwa hizbu Tahrir ,aho bakoraga inama zigamije ubuhezanguni bunavuga ibyaba bubashinja n’ibimenyetso bushingiraho,

Abunganira abaregwa mu bibazo babajije ubushinjacyaha kubyo bwasobanuye ko abaregwa bari mu mutwe wa Hizbu Tahrir no kuba bafite ubuhezanguni, basobanuje niba haba hari ibimenyetso bigaragaza ko ari abarwanashyaka ba Hizbu Tahrir nko kuba bafite amakarita y’ishyaka, liste z’abari muri iri shyaka banditseho, amabendera cyangwa se imipira n’ibindi nkabyo.

Abunganira abaregwa kandi bakaba babajije ubushinjacyaha isano iri hagati ya Hizbu tahrir n’indi mtwe y’iterabwoba nkuko nka Islamic state, Al qaida al shabab cyangwa indi mitwe izwi y’iterabwob.

Abaregwa nabo uko ari batanu bahawe umwanya ngo bisobanure, basobanura ibyaha byose ubushinjacyaha bubarega bagaragaza ko batemera ibyaha bitatu baregwa.

Bavuze ko batemera ibyo bashinjwa n’ubushinjacyaha buvuga ko baba mu mutwe wa Hizbu tahrir bakanahakana bikomeye ko batigeze bagambirira kugira nabi ubutegtsi buriho na Perezida wa Repubulika .

Naho kuba abaregwa bafite ubuhezanguni abaregwa bavuga ko nta buhezanguni bigeze bagira kandi ko ubushinjacyaha mu bisobanuro bwatanze butagaragaje ibimenyetso bigaragaza ubwo buhezanguni.

Urukiko rwasubitse iburanisha ry’urubanza aho abacamanza bari bagiye kwitabira umuhango wo gutangiza umwaka w’ubucamanza rukazasubukurwa tariki 13 ukwakira 2021, aho icyo gihe inteko iburanisha izumva ubwunganizi bw’abaregwa, urukiko rukazaba aribwo ruzagira ibibazo rubanza buri ruhande.

Aba uko ari batanu baherukaga kwitaba urukiko mu kwezi kwa mbere 2020, ,ubwo bajuriraga mu bujurire ku ifungwa n’ifungurwa aho urukiko rw’ibanza rwa Kicukiro rwari rwabakatiye iminsi 30 nkuko yari yasabwe b’ubushinjacyaha. Iri burana mu mizi rikaba ritangiye nyuma y’umwaka n’amezi arindwi abarengwa bafungiwe muri Gereza ya Nyarugenge izwi nka Mageregere.

Inkuru y’umuyoboro.rw

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbagore 61 nibo bakekwaho ubujurura bwo kuri Mobile Money
Next articleDr. Kayumba umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi arafunzwe
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here