Home Ubutabera Nyaruguru: Umugore akekwaho kwica umwana w’imya 12 yashinjaga kumwiba ibishyimbo

Nyaruguru: Umugore akekwaho kwica umwana w’imya 12 yashinjaga kumwiba ibishyimbo

0

Umugore witwa Mukeshimana Julienne wo mu Murenge wa Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, yatawe muri yombi akekwaho kwica umwana w’umuturanyi we witwa Ndayisenga Claude w’imyaka 12 amushinja kumwiba ibishyimbo.

Byabaye kuwa Kabiri tariki ya 18 Nyakanga 2023 mu Mudugudu wa Kibayi mu Kagari ka Mpanda mu Murenge wa Kibeho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibeho, Nkurunziza Aphrodis yabwiye IGIHE ko uyu mugore yakubise inkoni uyu mwana kugeza apfuye nyuma y’uko ahawe amakuru y’uko ari we ushobora kuba yamwibye ibiro icumi by’ibishyimbo.

Yongeyeho ko uyu mwana avuka mu muryango w’abasigajwe inyuma n’amateka atari atuye muri ako gace, ahubwo yari yaje gusura nyina kuko atabana na se.

Ati “Yari yaje gusura nyina noneho uwo mugore bamubwira ko ari we wamwibye ibishyimbo kuko basa nk’abakunze kugira iyo ngeso. Uwo mugore yaragiye amusanga aho yari ari kuragira amatungo aramukubita kugeza apfuye.”

Ukekwa yatawe muri yombi aho afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyagisozi.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbafite ubumuga bwo kutavuga bashobora kwemererwa gutanga ubuhamya mu Nkiko
Next articleGicumbi: Abadepite bemeje ko abifuza ubutaka bw’ahahoze inkambi ya Gihembe baburana amahugu
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here