Home Politike Nyuma ya Tanzania Minisitiri Biruta arabarizwa muri Afurika yepfo

Nyuma ya Tanzania Minisitiri Biruta arabarizwa muri Afurika yepfo

0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Biruta Vincent ari mu ngendo mu bihugu bitandukanye muri iyi minsi kuko nyuma y’uruzinduko muri Tanzania kuwa kane , kuri uyu wa gatanu yageze muri Afurika ayepfo aho yakiriwe na mugenzi we wa Afurika yepfo Dr. Naledi Pandor.

Mu ruzinduko yagiriye muri Tanzania, ku wa Kane tariki 3 Kamena 2021, Dr Biruta Vincent yari ashyiriye Perezida wa Tanzania, ubutumwa yagenewe n’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame.

Ntiharamenyekana byinshi ku rugendo rwe muri Afuri a yepfo gusa hashize iminsi hashakishwa uko umubano w’Ibihugu byombi wakongera kuzahurwa nyuma y’igihe utifashe neza.

Urugendo rwa Dr. Biruta rubaye nyuma y’igihe gito Perezida Kagame aganiriye na mugenzi we wa Afurika yepfo Cyril Ramaphoza, ubwo bahuriraga i Paris mu Bufaransa mu kwezi gushize.

Uru rugendo kandi ruje nyuma y’igihe gito Afurika yepfo itangaje ko yasabye u Rwanda abantu babiri bakekwaho uruhare mu rupfu rwa Patrick Karegeya bivugwa ko bari mu Rwanda.

Kugeza ubu abanyarwanda bashaka kujya muri Afurika yepfo bagorwa no kubona impapuro z’inzira nyuma yuko umubano w’ibihugu byombi waziyemo agatotsi.

Afurika yepfo ivugwaho kubika benshi mu barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda nyuma yuko ariho haba umuyobozi wa RNC (Rwanda National Congress) Kayumba Nyamwasa, ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda rikanabugwaho kugira igisirikare biciye mu impuzamashaka ya P5.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUvugwaho kuyobora Ferwafa amaze gutanga kandidatire
Next articleFrance yahagaritse ubufatanye n’ingabo za Mali kubera ihirikwa ry’ubutegetsi
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here