Home Ubutabera Nyuma y’ifatwa rya Paul Rusesabagina, amakuru agezweho

Nyuma y’ifatwa rya Paul Rusesabagina, amakuru agezweho

0

Inkuru y’ifatwa rya Paul Rusesabagina ni imwe mu ziri kuvugwaho cyane ku isi haba mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.
Nyuma yo gufatwa akazanwa mu Rwanda ngo aburanishwe ku byaha aregwa birimo gufasha imitwe irwanya Leta y’u Rwanda, Paul Rusesabagina yavuze ko yiteguye kugaragariza urukiko ko arengana.
Aho afungiye ku kicaro cya Polisi y’Umujyi wa Kigali, i Remera muri Gasabo, Rusesabagina yavuze ko afashwe neza kandi yizeye ko azahabwa ubutabera, nta karengane kajemo.
Rusesabagina ngo ahabwa ibyo kurya nimugoroba na mugitondo, kandi akemerewe kunywa imiti kuko ubusanzwe agira ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso mwinshi. Ikindi ngo n’abaganga baramusura.
Aho uyu mugabo afungiye kandi afite matola, igitanda n’inzitiramubi iteye umuti. Hari kandi ubwogero n’ibijyana nabwo. Ubu akaba ahugiye mu gushaka abunganizi mu mategeko.
Hari inyandiko iherutse gusohoka muri CNN ivuga ko Paul Rusesabagina yafatiwe Dubai muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu ariko Rusesabagina yirinze kugira icyo abivugaho.

Icyo USA ivuga ku ifatwa rya Paul Rusesabagina.

Leta zunze ubumwe za Amerika zatangaje ko ziteze ko leta y’u Rwanda izafata mu buryo bwa kimuntu, ikubahiriza amategeko mu gucira urubanza ruciye mu mucyo Bwana Paul Rusesabagina.
Ibi Umunyamabanga wungirije wa USA ushinzwe imibanire y’Amerika n’Afurika, Tibor Peter Nagy yabitangarije kuri uyu wa gatatu tariki ya 02 Nzeri 2020 mu butumwa yanyujije kuri Twitter.
Bwana Tibor Nagy yagize ati “Nahuye na Amb.Mukantabana uyu munsi kugira ngo tuganire ku ifatwa rya Paul Rusesabagina.

Amerika yiteze ko Guverinoma y’u Rwanda izafata mu buryo bwa kimuntu,izubahiriza amategeko,igaha ubutabera buciye mu mucyo Bwana Rusesabagina.”

UAE yahakanye ko Paul Rusesabagina yafatiwe ku butaka bwayo
Leta zunze ubumwe z’Abarabu zahakanye ko Paul Rusesabagina uherutse gufatirwa mu Rwanda atigeze afatirwa mu gihugu cyabo ahubwo yafashwe amaze kwerekeza mu gihugu kimwe cyo muri Afurika y’Iburasirazuba.
Ku ruhande rw’umuryango wa Rusesabagina n’impuzamashyaka MRCD abereye umukuru wungirije bavuga ko “yashimuswe”, ko bamuheruka bwa nyuma ageze i Dubai muri  Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE).

Bavuze kandi ko yagiye i Dubai avuye muri Amerika mu mujyi asanzwe afitemo urugo wa San Antonio muri leta ya Texas. Umuyobozi muri UAE CNN itavuze amazina yagize ati: “Rusesabagina uko yaje ni na ko yagiye kandi hakurikijwe amategeko”.
CNN ivuga ko yabwiwe n’uwo mutegetsi wo muri UAE ko Bwana Rusesabagina yavuye muri iki gihugu mu masaha ya nyuma ya saa sita z’ijoro ryo kuwa kane “mu ndege bwite igiye mu gihugu cyo muri Afurika y’iburasirazuba”.
Inzego za UAE zivuga ko Rusesabagina yageze Dubai ari mu bikorwa bye avuye muri Leta ya Chicago, yagejejwe Dubai n’indege ya Emirates ku mugoroba wo ku wa Kane, kandi ko nta masezerano u Rwanda rusanzwe rufitanye na UAE yo guhana abakekwaho ibyaha.

Mporebuke Noel

 

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUSA: Joe Biden akomeje kwigarurira imitima y’abakomeye muri America
Next articleNyabugogo: Inkongi y’umuriro yafashe Isoko n’akabari byo kuri City Valley

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here