Home Uncategorized Nyuma yo gufungwa no gusezera umupira Kwizera Olivier yahamagawe mu Mavubi

Nyuma yo gufungwa no gusezera umupira Kwizera Olivier yahamagawe mu Mavubi

0

Kwizera Olivier uherutse gutangaza ko asezeye umupira w’amaguru nyuma yo gufungurwa azira gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi ni umwe mu bakinnyi bamahamagawe mu ikipe y’Igihugu bitegura imikino yo guhatanira kujya mu gikombe cy’Isi cya 2022.

Kwizera Olivier uri mu gihano cyo gufungwa umwaka umwe usubitswe nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukoresha urumogi ni umwe mu banyezamu bane bahamagawe mu bakinnyi 39 bagiye kwitegura gukina imikino ya Mali na Kenya iri mu ntangiriro z’ukwezi gutaha kwa Nzeri.

Ibi bibaye nyuma yuko benshi bibazaga ku cyemezo cya Kwizera Olivier cyo kureka umupira bamwe bavuga ko yabitewe n’ihungabana yatewe no gufungwa cyangwa akaba yaratangaje ko ahagaritse umupira kubera izindi nyungu ze.

Umwe mu bakunzi b’umupira w’amaguru utashatse gutangaza umwirondoro we avuga ko bitari bikwiye kubona Kwizera Olivier, mu kipe y’Igihugu aka kanya.

” Ntabwo byumvikana uburyo umuntu afungurwa ataranarangiza igihano agahita ahamagarwa mu ikipe y’Igihugu, ni ugufungurwa umuryango w’ikipe y’igihugu ufunguye.”

Kwizera Olivier watangaje ko yahagaritse gukina umupira w’amaguru ari umukinnyi wa Rayon sport bigaragara ko nta kipe afite ubu nkuko bigaragara ku rutonde rw’Amavubi.

Amavubi azahura naMali kuwa 5 Nzeri 2021, mu mukino uzabera i Gadir muri Maroc, ni umukino wambere wo guhatanira itike yo kujya mu gikombe cy’Isi kizabera muri Qatar mu Ugushyingo 2022.

Urutonde rw’abakinnyi bose bahamagawe

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleRutunga woherejwe n’Ubuholandi kuburanira ibyaha bya Jenoside mu Rwanda yatangiye kuburana
Next articleInkingo za Covid-19 z’Abashinwa zigiye gutangwa mu Rwanda
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here