Home Politike Olivier Nduhungirehe agarutse muri Guverinoma nyuma y’imyaka ine ayirukanwemo

Olivier Nduhungirehe agarutse muri Guverinoma nyuma y’imyaka ine ayirukanwemo

0

Mbere y’ukwezi kumwe ko haba amatora rusange y’umukuru w’Igihugu n’abagize inteko ishingamategeko, Perezida Kagame yakoze impinduka muri Guverinoma no mu bigo bya Leta bikomeye birimo nk’ikigo cy’igihugu cy’ibarurisha mibare NISR, cyahawe umuyobozi mushya, urwego rw’igihugu rw’umutekano n’iperereza NISS narwo rwahawe umuyobzi mushya, urwego rw’ubushinjacyaha ndetse n’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu, perezida Kagame yakoze impinduka muri Guverinoma hinjiramo amasura mashya nka Yussuf Murangwa wagizwe minisitiri w’imari n’igenamigambi asimbuye Uzziel Ndagijimana utagize undi mwanya ahabwa ndetse na Olivier Nduhungirehe agaruka muri Guverinoma nka Minisiteri w’ububanyi n’amahanga asimbuye Vincent Biruta wagizwe Minisitiri w’umutekano mu Gihugu.

Nduhungirehe Olivier, yari agiye kumara imyaka ine avuye muri Guverinoma kuko yayirukanwemo mu ukwezi ku Ukwakira 2020, icyo gihe yikrukanwa yari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga. Abaye uwa kabiri wirukanwe muri Guverinoma ayigarukamo nyuma ya nyakwigendera Joe Habineza mu myaka ya mbere.

Uwimana Consolee, Visi Perezida w’umuryango FPR Inkotanyi ni undi mushya winjiye muri Guverinoma nka ministeri w’umuryango n’iterambere ry’umugore, Migeprof, asimbuye Valentine Uwamariya wagizwe Minisitiri w’ibidukikije.

Jeanne D’Arc Uwamariya, wayoboraga Minsiteri y’ibidukikije yagizwe minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo asimbuye Jeannette Bayisenge nawe utahawe undi mwanya.

Undi ministiri wavuye mnuri guverinoma ni Alfred Gasana, wari minisitiri w’umutekano wagizwe ambasaderi w’ Rwanda mu bwami bw’ubuhorandi.

Iyi guverinoma izongera kuvugururw anyuma y’ukwezi kumw e kuko ietgeko nshinga riteganya ko nyuma y’ammatora y’umukuru w’Iihug hatangazwa abantu bashya bagize guverinoma.

Abandi bahawe umwanya n’abazamuwe mu ntera ni  Yvan Murenzi wari umuyobozi mukuru wungirije mu kigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare NISR, wagizwe umuyobozi mukuru wacyo, Aimable Havugimana wari umushinjacyaha mukuru wagizwe umuyoboz w’urwego rw’Igihugu rushinzwe ipererza n’umutekano. Ku mwanya w’umushinjacyaha mukuru yasimbuwe na Angelique Habyarimana wari usanzwe amwungirije.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articlePSF yiteze ibisubizo byinshi ku bacuruzi bato bambukiranya imipaka nibabona ubuzima gatozi
Next articlePerezida Kagame yasezeranije abanyarwanda kuzakora ibirenze ibyo yabakoreye agendana n’aho ibihe bigeze.
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here