Home Amakuru Padiri muri diyosezi ya Byumba yasezeye kubera gushaka umugore

Padiri muri diyosezi ya Byumba yasezeye kubera gushaka umugore

0

Padiri Fidèle de Charles Ntiyamira wakoreraga muri Diyosezi ya Byumba, yasezeye ku nshingano ze za gisaseridoti n’izindi bifitanye isano avuga ko abitewe n’impamvu ze bwite n’ubwo avuga ko azakomeza gukorera imana nk’undi wese udite umugore.

Ibaruwa y’ubwegure bwe bigaragara ko yandikiwe Musenyeri wa Diyosezi ya Byuma, Nzakamwita Servilien, ku wa 18 Nyakanga 2021, wari umushinzwe kuva mu 2008.

Nyir’ukuyandika bigaragara ko ashobora kuba atari mu Rwanda kubera aderesi zo mu Budage yakoresheje, yavuze ko yafashe icyemezo cyo kwegura nyuma yo kubitekerezaho byimbitse ndetse akagisha inama umuryango we n’abapadiri bagenzi be.

Uyu musaseridoti yavuze ko azakomeza gukorera Imana n’umuryango wayo nk’umulayiki ariko yarashatse umugore, asaba Musenyeri kumworohereza gushyira mu bikorwa umushinga we wo gushinga umuryango.

Yakomeje avuga ko amaso ye azakomeza kuyahanga kiliziya mu gihe cyose izamuha amahirwe yo gukomeza kuyikorera yifashishije ubumenyi bushingiye kuri tewolojiya ayikesha.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articlePegasus: ineka iki muri telefoni z’abantu, icyo abayicuruza bayivugaho
Next articleLeta ya Zimbabwe irashinja Amerika gushaka kuyihirika yifashishije inkingo
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here