Home Amakuru Pasiteri wo mu itorero Inkuru nziza afunzwe akekwaho gusambanya umwana

Pasiteri wo mu itorero Inkuru nziza afunzwe akekwaho gusambanya umwana

0

Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha bwemeje amakur avuga ko Umushumba mu itorero Inkuru nziza Nkurikiye Emmanuel,yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 12.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha’ RIB’ Dr Murangira B.Thierry, yabwiye itangazamakuru ko Pasiteri Nkurikiye afugiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyarugenge.
Yagize ati “Ikirego cyarakiriwe, aregwa akurikiranweho icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 12. Umwana avuga ko yabimukoreye mu bihe bitandukanye mu kwezi kwa 6 uyu mwaka. Bikaba byaramenyekanye ubwo umwana bamuganirizaga hanyuma akaza kubivuga, umwana avuga ko impamvu yatinze kubivuga undi yari yamuteye ubwoba ko azamwica.”

Ubuyobozi bw’Itorero Inkuru Nziza buvuga ko butaramenya aya makuru ko butegereje kumva amakuru ava mu muryango y’uyu muvugabutumwa.

Umuvugizi w’Itorero Inkuru Nziza mu Rwanda, Pasiteri Ngendahayo Juvenal, yatubwiye ko iby’iyi nkuru atarabimenya neza. Yagize ati “Sindabimenya neza, ntegereje umwana we ngo aze ambwire uko bimeze, ariko natwe turaza kujya kubaza uko bimeze muri RIB.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko Pasiteri Nkurikiye nta Torero yayoboraga. Ati : ” Ni pasiteri uri mu kiruhuko cy’izabukuru yasengeraga mu Itorero rya Nyarugenge, ariko nta torero yayoboraga.”

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleMico Justin yasinyiye Rayon sport
Next articleUnlawful marriages: Women have the right to properties too
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here