Home Politike Paul Gitwaza ushinjwa kuyobora Zion Temple nk’akarima ke yasabwe kwegura

Paul Gitwaza ushinjwa kuyobora Zion Temple nk’akarima ke yasabwe kwegura

0

Abavugabutumwa batandatu bagize Inama y’Abashinze Zion Temple, bandikiye ibaruwa Apôtre Paul Gitwaza bamusaba kuva ku buyobozi bw’iri torero, bamushinja ko ariyobora nk’akarima ke yirengagije abo batangiranye.

Ibaruwa yo ku wa 14 Gashyantare 2022, igaragaraho imikono itandatu ya ba Bishop bayanditse barimo Claude DJessa, Dieudonné Vuningoma, Pierre Kaberuka, Richard Muya, Charles Mudakikwa na Paul Daniel Kakimunu.

Bose bahagaritswe na Gitwaza mu 2016 ku mpamvu zitandukanye abashinja kugumuka, anasaba abakirisitu be ko abashaka kubakurikira, bafata inzira bakagenda.

Icyo gihe yagize ati “Rero Bakirisitu ba Zion Temple, abarimo bajya gusengera kuri Amani Guest House n’ahandi hose ndabasaba ngo abifuza gukorana na bo mwese mugende, kandi turabaha urwandiko ( Recommandation).”

“Uwumva ko Bishop ari umubyeyi we yaramufashije mu buzima, afitanye isano na we, yifuza gukorana na we, ndasaba Bulambo amwandikire urwandiko rwiza amushimire agende.”

Mu ibaruwa aba ba Bishop banditse bakanamenyesha Umukuru w’Igihugu na Minisitiri w’Intebe, bavuze ko impamvu bifuza ko Gitwaza yegura, ari uko yagiye ahonyora amategeko ya Zion Temple akanarangwa n’ibikorwa bigayitse byo kunyereza umutungo.

Bati “Mwaranzwe n’ibikorwa bigayitse byo kunyereza imitungo inyuranye no kurigisa indi, imwe mukayikoresha mu nyungu zanyu bwite ndetse indi mukayimurira mu mahanga bidakurikije amategeko shingiro y’umuryango nta rwego na rumwe mugishije inama cyane cyane twebwe twawushinganye namwe.”

Ikomeza kandi ivuga ko Gitwaza yaranzwe no kugira Zion Temple nk’akarima ke, akajya arangwa n’imyitwarire adakwiriye kugira.

Bavuga ko Gitwaza amaze igihe kinini yarataye itorero, agahitamo kuriyoboza umuntu batazi ku buryo byateye akajagari mu miyoborere n’imicungire y’umutungo.

Babwiye Gitwaza ko akuwe ku buyobozi bw’iri torero ku mpamvu zirimo ubwibone no kubiba amacakubiri muri Zion Temple.

Bati “[Inama y’Abashinze Umuryango Authentic World Ministries / Zion Temple Celebration Center] imaze kubona ko ibyemezo mwafashe ku giti cyanyu bidakurikije amategeko byatumye abakirisitu benshi bava mu gakiza, batatana, ndetse murangwa no kubiba amacakubiri n’urwango mu nzu y’Imana tutibagiwe n’umuco mubi w’itonesha n’ubwibone.”

Basoza bavuga ko “kubera izo mpamvu twerekanye […] mu rwego rwo gusubiza ibintu mu buryo no kuramira umuryango ugeze aharindimuka, ukuwe ku buyobozi bw’umuryango twagushinze.”

Umwe mu bazi neza umuzi w’ikibazo cya Gitwaza n’aba bari bamwungirije batangiranye itorero, yavuze ko ibikubiye mu ibaruwa y’aba ba bishop ari ibitekerezo byatangiye mu myaka ya 2014.

Icyo gihe ngo “babivuganaga ikinyabupfura n’uburyarya” noneho mu 2015 bakajya babivuga Gitwaza adahari, yajya afata imyanzuro bakayitambika.”

Urugero ngo ni Salon de Coiffure yari igiye gushingwa, byemejwe na Gitwaza ariko mu gihe adahari agarutse asanga abo ba Bishop bayifunze.

Ni bwo yahise afata umwanzuro wo kubahagarika. Abo bavugabutumwa bose abantu ngo bari bazi ko aribo bagize Zion Temple, kuko bari bakunzwe n’abakirisitu cyane ko Gitwaza aribo yari yarahaye ubuyobozi mu gihe yabaga adahari.

Bamaze kwirukanwa, bashinze itorero ryabo, ndetse abakirisitu bamwe barabakurikira. Hari amakuru avuga ko ku Cyumweru gishize, umwe muri batandatu yari muri Zion Temple yagiye gusenga.

Apôtre Dr. Gitwaza Paul ni umwe mu bavugabutumwa bamaze kwandika izina rikomeye mu mitima ya benshi mu Rwanda
Umuvugizi wa Zion temple, Tuyizere Jean Baptiste, yabwiye IGIHE ko iyi baruwa yeguza Gitwaza yayibonye ariko ko bari kubikurikira kugira ngo bamenye ukuri kwabyo.

Ati “Iyo baruwa natwe twayibonye ariko ntabwo tuzi aho yaturutse kubera ko bariya bantu ntabwo baba muri Zion Temple, baba mu itorero ryitwa World Revival Centre.”

“Uko basinye kuri iriya baruwa bamaze imyaka itandatu barashinze itorero ryabo. Ntabwo rero tuzi niba iriya baruwa aribo bayanditse kuko ntabwo twumva ko umuntu wo mu itorero rimwe yaza kweguza uwo mu rindi, rero natwe turacyari kubikurikira.”

Yagaragaje ko mu gihe byaramuka bigaragaye ko aribo bayanditse ubuyobozi bwa Zion Temple butabifata nk’ibintu bikomeye cyane ahubwo bubona byaba ari ugusiga icyasha itorero.

Tuyizere yasobanuye ko batandatu bayanditse batangiye ari abanyamuryango shingiro batangiranye na Zion Temple kandi bari no mu banyamuryango bahagaririye abandi ariko ko atari bbo bayitangije.

Yagaragaje ko kugeza ubu bamwe muri bo batari mu Rwanda kuko babiri bari mu Bubiligi undi umwe aba mu Canada ari nayo mpamvu bigoye guhita wemeza ko ari bo bayanditse.

Umukisitu wa Zion Temple waganiriye n’itangazamakuru yavuze ko ibyo aba bapasiteri bavuga nta shingiro. Yumvikanishije ko ntacyo bakora ngo bashyigure Gitwaza.

Ati “Icyo Gitwaza abarusha, ni ubwenge. Ni Docteur ufite PhD ebyiri, abarusha kandi imyaka myinshi mu gakiza. We yakijijwe ku myaka 14, se yari Pasiteri, ubuzima bwe bwose ni ugusenga.”

Umusesenguzi waganiriye n’ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru yavuze ko ikibazo amatorero menshi asigaye agira, ari uko kuva mu ntangiriro, aba yiyemeje gukora umurimo w’Imana agakora nk’abavandimwe bayobowe n’umwuka, bagendera mu kivandimwe muri Kirisitu, nta nyandiko, nta mategeko bagenderaho.

Yagaragaje ko muri iki gihe ahanini usanga iyo amatorero amaze gushinga imizi, abayatangije batangira kuryana kubera akangononwa mu gusangira amaturo.

Inkuru y’ikinuamakuru igihe.com

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleMozambique: Abahunze ibyihebe muri Cabo Delgado bagiye gusubizwa mu byabo
Next articleGen Muhoozi yihanangirije Gen Kayumba Nyamwasa
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here