Home Ubutabera Paul Rusesabagina n’abandi bo muri MRCD-FLN bagiye guhurizwa mu rubanza rumwe

Paul Rusesabagina n’abandi bo muri MRCD-FLN bagiye guhurizwa mu rubanza rumwe

0
Umuryango wa Paul Rusesabagina, watsinzwe urubanza washakagamo miliyari zirenga 400 nk'indishyi z'akababaro.

Urukiko ruri i Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda ruburanisha ibyaha by’iterabwoba rwategetse ko abantu 20 bo mu mutwe wa MRCD-FLN barimo na Paul Rusesabagina wari umukuru wa MRCD bahurizwa mu rubanza rumwe.

PauL Rusesabagina

Nkuko umucamanza yabyemeje, imanza zabo zigomba guhuzwa kuko ibyaha bakurikiranyweho by’iterabwoba no kurema umutwe w’ingabo utemewe babihuriyeho.

Ikiyongereyeho kandi ngo ni uko iyo imanza zisobekeranye ziregewe urukiko rumwe, perezida w’urukiko afite uburenganzira busesuye bwo gutegeka ko ziba urubanza rumwe.

Umucamanza yanavuze ko izi manza ziramutse zitaburanishirijwe hamwe, ngo imikirize yazo ishobora kuvuguruzanya.

Ibi bibaye nyuma y’aho mu iburanisha riheruka ryo ku itariki ya 26/11/2020, ubushinjacyaha bwari bwasabye ko imanza zabo zihurizwa hamwe.

Bwari bwavuze ko bose ibyaha bakurikiranyweho bisa kandi bigendanye n’ibitero byagabwe n’uwo mutwe mu myaka ibiri ishize mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’u Rwanda.

Nsabimana Callixte ‘Sankara’ umwe mu baregwa, wahoze ari umuvugizi wa FLN, yari yavuze ko icyifuzo cy’ubushinjacyaha gishimishije kuko na we yari yarabisabye.

Mbere yaho mu kwezi kwa cyenda ubwo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yavugaga ku ifatwa rya Bwana Rusesabagina, yavuze ko imanza z’aba zizahuzwa.

Icyo gihe Kagame yagize ati: “… bazagira aho bahurira buri wese ashinje undi, ibyo yakoranye n’undi, cyangwa ibyo yakoresheje undi…”

Umucamanza yavuze ko izi manza zahujwe zikaba rumwe  ruzatangira tariki 26/1/2021.

Integonews@gmail.com

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAdolf Hitler yatowe ku majwi 85%
Next articlePerezida Paul Kagame yavugiye ijambo muri Misa y’umuganura ya Antoine Cardinal Kambanda

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here