Home Amakuru Pegasus: Perezida wa France Emmanuel Macron nawe yari agambiriwe kunekwa

Pegasus: Perezida wa France Emmanuel Macron nawe yari agambiriwe kunekwa

0

Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron ni umwe mu bategetsi benshi bo ku isi byemezwa ko bagambiriwe mu butasi bwo kwinjira muri telefone zabo hakoreshejwe ‘software’ ya Pegasus, nkuko amakuru abivuga.

Iyi ‘software’ (logiciel) yanduza imikorere ya telefone bigatuma abakoresha Pegasus bashobora gutata abo bayoherejeho.

Abo bategetsi ubu bari ku rutonde ruriho nimero za telefone zigera ku 50,000 z’abantu byemezwa ko ari abo gukurikiranirwa hafi batanzwe n’abakiliya ba kompanyi yo muri Israel yitwa NSO Group ikora iyo ‘software’.

Urwo rutonde rwahishuriwe bimwe mu bitangazamakuru bikomeye.

Kompanyi NSO ihakana ivuga ko nta kibi yakoze.

Ivuga ko Pegasus igenewe gukoreshwa ku bagizi ba nabi ndetse n’abakora iterabwoba.

Iyi kompanyi ivuga ko ubu buryo buhabwa gusa igisirikare, inzego z’umutekano zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko ndetse n’inzego z’ubutasi, zizwiho kubahiriza neza uburenganzira bwa muntu.

NSO ivuga ko iperereza ry’ibanze ryatumye hatangazwa aya makuru – ryakozwe n’umuryango utegamiye kuri leta wo mu Bufaransa uzwi nka Forbidden Stories hamwe n’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Amnesty International – ryari “ryuzuye ibivugwa bitari ukuri kandi bidafitiwe gihamya”.

Aya makuru yo kugambirira kuneka Macron akubiye mu ruhererekane rw’inkuru ziri gutangazwa zivuga ko abantu bakomeye babarirwa mu bihumbi bagambiriwe gukorwaho ubutasi hifashishijwe iyo ‘software’.

Ikinyamakuru Le Monde cyo mu Bufaransa kivuga ko inzego z’ubutasi za Maroc zatahuye telefone Bwana Macron yakoreshaga guhera mu mwaka wa 2017.

Maroc yahakanye kuba umukiliya w’iyo kompanyi ikora Pegasus.

Kuba ku rutonde ntabwo bivuze ko iyo ‘software’ yakoreshejwe mu kuneka iyo nimero, ariko bisobanuye ko ukoresha iyo nimero yari agambiriwe gukorwaho ubutasi.

Ntabwo binazwi niba Pegasus yarashyizwe kuri telefone ya Macron.

Izindi nimero zigaragara kuri urwo rutonde zivugwa ko zirimo nka nimero ya Perezida wa Iraq Baram Salih na nimero ya Perezida w’Afurika y’epfo Cyril Ramaphosa, ndetse na ba Minisitiri w’intebe wa Pakistan, uwa Misiri n’uwa Maroc, ndetse na nimero y’Umwami wa Maroc.

Abategetsi muri za leta n’abanyapolitiki bose hamwe barenga 600 bo mu bihugu 34, bari kuri uru rutonde.

Ibiro bya Perezida w’Ubufaransa byavuze ko niba ibi byahishuwe ari ukuri, byaba ari ibintu bikomeye cyane.

2px presentational grey line

Isesengura rya Gordon Corera

Umunyamakuru wa BBC ku nkuru z’umutekano

Abategetsi b’ibihugu byo mu mahanga buri gihe baba bari mu ba mbere bagambirirwa na ba maneko – kwinjira mu itumanaho ryabo bivuze gutahura ibyo bashaka kugeraho no kugera ku mabanga yabo.

Abanyapolitiki n’abategetsi bazi ko akenshi bagambirirwa gukorwaho ubutasi, ariko iyo ibi bimenyekanye ku mugaragaro bishobora guteza ibibazo bikomeye.

Cyane cyane kubera ko buri gihe bidakorwa n’abanzi b’igihugu.

Mu mwaka wa 2013, byamenyekanye ko ikigo NSA cy’ubutasi cy’Amerika bishoboka ko cyarimo cyumviriza itumanaho ry’abategetsi batandukanye bo ku isi – harimo na telefone y’umukuru w’Ubudage Angela Merkel, inshuti y’Amerika, biteza ikimwaro ndetse urebye binashyira igihu mu mubano wa dipolomasi w’ibihugu byombi.

Ikintu cy’ingenzi cyane muri aya makuru mashya, ni uko gushobora gukora ubutasi ku bategetsi b’ibihugu ubu bishobora kuba byakorwamo ubucuruzi kandi bigashobora kugera kuri za leta nyinshi kurushaho.

Ntibizwi umubare w’abari kuri urwo rutonde bibasiwe bya nyabyo, ariko no kuba gusa bishoboka ko byakorwa bizatuma kompanyi NSO Group yotswa igitutu – ndetse habeho no kotsa igitutu za leta zaba zaragambiriye abandi bategetsi.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUmwe mu bayobozi b’umujyi wa Kigali afunzwe akekwaho kwigwizaho umutungo
Next articleUkuriye abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Tanzania yatawe muri yombi
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here