Home Ubutabera Perezida Donald Trump yahaye imbabazi abakozi b’ishyirahamwe Blackwater bakoze ubwicanyi muri Irak

Perezida Donald Trump yahaye imbabazi abakozi b’ishyirahamwe Blackwater bakoze ubwicanyi muri Irak

0

Donald Trump yababariye abahoze bashinzwe umutekano mw’ishyirahamwe Blackwater bari bahamwe n’icyaha cyo kugira uruhare mu bwicanyi bwahitanye abaturage 14 bo muri Irak mu 2007.

Nicholas Slatten, Paul Slough, Evan Liberty na Dustin Heard barashe mu gace ka Nisoor I Baghdad igihe bari baherekeje umurongo w’imodoka z’abadipolomate ba Amerika.

Ibiro by’umukuru w’igihugu bivuga ko imbabazi bahawe zishyigikiwe n’abanyamerika hamwe n’abanyamategeko.

Gusa Se w’umwana w’umuhungu wishwe icyo gihe yavuze ko bibabaje, abaharanira uburenganzira bwa muntu na bo bavuga ko Trump yakabije cyane kwiyoroshya ku rugero rutari rwaboneka. Nta cyo leta ya Irak yari  yabivugaho.

Ese ni iki cyabereye mu gace ka Nisoor?

Slatten, Slough, Liberty na Heard bari mu bashinzwe umutekano 19 b’ishyirahamwe Blackwater bari bahawe akazi ko kurinda umurongo w’imodoka enye z’umutamenwa zari zitwaye abakozi ba Amerika tariki 16 z’ukwezi kwa cyenda mu 2007.

Nk’uko bivugwa na minisiteri y’ubutabera murri Leta zunze ubumwe za America, mu gitondo cy’uwo munsi, benshi muri abo bashinzwe umutekano barasiye rimwe mu gace ka Nisoor no mu nkengero yako, mu ihuriro ry’imihanda ryegereye agace gacunzwe cyane ka Green Zone.

Ubwo bahagarikaga kurasa, abantu bagera kuri 14 bari bamaze gupfa; muri bo abagabo 10, abagore 2 hamwe n’abana b’abahungu 2 bafite imyaka icyenda na 11. Gusa abategetsi ba Irak bo bavuga ko hapfuye 17.

Abacamanza ba Amerika bavuze ko Slatten ari we warashe bwa mbere, ntawe unushotoye, yica Ahmed Haithem Ahmed Al Rubiay, wari uri hafi kuba Dr yari mu modoka atwaye nyina.

Abo bakozi ba Blackwater bavuga ko bibeshye bagakeka ko batewe. Ubwo bwicanyi bwamaganiwe kure n’amahanga, bizana agatosi hagati y’imibanire hagati ya Amerika na Irak, bituma haba n’impaka ku ruhare rw’amashyirahamwe y’abashinzwe umutekano mu duce tubeberamwo intambara.

Integonziza@gmail.com

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleIkipe ya AS Kigali FC yateye mpaga KCCA kubera Covid-19
Next articleUmujyi wa Kigali wahagaritse ibikorwa byose bijyanye no kurasa umwaka

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here