Home Politike Perezida Joe Biden yavanyeho agapfukamunwa muri Oval Office

Perezida Joe Biden yavanyeho agapfukamunwa muri Oval Office

0

Perezida Joe Biden yavuze ko ari umunsi ukomeye kuri Amerika mu gihe abashinzwe ubuzima bemezaga ko abantu bakingiwe bashobora kutambara agapfukamunwa mu nama zo mu nzu no hanze.

Biden yakuyemo agapfukamunwa mu biro bye Oval Office hamwe n’abadepite b’aba-Repubulikani mu gihe ayo mabwiriza yari akimara gutangwa.

Gusa nubwo bimeze bityo, Inama ikomeje gutangwa ni iyo kwambara agapfukamunwa ahantu hari abantu benshi hafunze nko mu modoka zitwara abantu benshi, mu ndege cyangwa mu bitaro. Ubutegetsi bwa Joe Biden bwagiye bushyiraho igitutu ngo bworoshye amabwiriza ku bantu bakingiwe.

Ukuriye rumwe mu ngaga z’abarimu muri Amerika nawe yatangaje ko amashuri akwiye gutangira byuzuye mu gihe cy’umuhindo muri uyu mwaka wa 2021. Ibi bibaye nyuma y’uko urukingo rwa Pfizer muri Amerika rwemejwe no ku bana bari hagati y’imyaka 12 na 15.

Ikigo gishinzwe kugenzura no kurwanya ibyorezo “Centers for Disease Control and Prevention’ (CDC),” cyatanze amabwiriza mashya avuga ko guhana intera nabyo bivaho hagati y’abantu bakingiwe byuzuye. Biden na Visi Perezida Kamala Harris n’abakozi babo bagiye mu gikorwa cyateguwe na White House cyo kwishimira ayo mabwiriza batambaye udupfukamunwa.

Kuri ubu imibare y’abandura coronavirus muri Amerika yaramanutse igera ku gipimo cyo hasi cyane kuva mu kwezi kwa cyenda, impfu nazo zijya ku gipimo kiri hasi cyane kuva mu kwezi kwa kane umwaka ushize.

Mporebuke Noel

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUmuhanzi Davis D n’abo bareganwaga gusambanya umwana bafunguwe
Next articleArsene Wenger wamamaye muri Arsenal ari mu Rwanda

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here